Abahagaritse akazi bibumbiye mu rugaga rwa IAM District 837. Bakora indege z’intambara za F‑15 na F/A‑18 ndetse n’ibikoresho bigize misile.
Uru rugaga rusobanura ko Boeing yavuguruye amasezerano y’aba bakozi, aho yagombaga kongera umushahara ku kigero cya 20% mu myaka ine n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 5$ ndetse hagakorwa impinduka ku masaha y’akazi, gusa ngo ibi ntibyakozwe ku buryo bwifuzwa.
Aba bakozi basaba ko umushahara wakongerwa ku gipimo kirenze 20%, imiterere y’akazi igahindurwa, amategeko akavugururwa, ndetse bagahabwa ikiruhuko kirenzeho n’ibindi birimo agahimbazamusyi.
Imyigaragambyo yo guhagarika akazi ibaye ku nshuro ya kabiri. Ikurikiye iyabaye mu 2024.
Boeing yatangaje ko itewe agahinda n’iki cyemezo cy’abakozi, ariko igiye gushaka uburyo bwatuma akazi gakomeza mu rwego rwo kugabanya ingaruka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!