Umushinjacyaha Laure Beccuau yatangaje ko abagenzacyaha b’inzobere mu kurwanya ubujura bukomeye ari bo bafashe abakekwa, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2025.
Amakuru dukesha Associated Press, avuga ko umwe mu bakekwa yari agiye guhunga igihugu anyuze ku Kibuga cy’Indege cya Roissy-Charles de Gaulle. Nta makuru yemejwe ku mubare w’abafashwe cyangwa niba hari bimwe mu bintu byibwe byamaze gufatwa.
Ubu bujura bwabaye mu minota itarenga umunani ku Cyumweru gishize mu gitondo, ubwo abajura binjiraga mu buryo bwihuse mu Nzu Ndangamurage ya Louvre, bakoresheje imashini ifasha abantu kurira amagorofa, bakingura idirishya.
Ibikoresho byibwe, birimo ikamba ry’Umwamikazi Eugénie, wari umugore wa NapoleonIII n’indi mitako yo mu gihe cy’ubwami mu Bufaransa. Ibyibwe bifite agaciro ka miliyoni 88 € (hafi miliyari 148 Frw).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!