00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abajura mu by’ikoranabuhanga bibye Sri Lanka miliyari 2,5$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 April 2026 saa 08:48
Yasuwe :

Sri Lanka yatangije iperereza nyuma y’uko abajura mu by’ikoranabuhanga binjiriye mudasobwa za minisiteri y’imari bakiba miliyari 2,5$.

Ni amafaranga yari agomba kwishyurwa umwenda iki ghugu kibereyemo Australia. Bikekwa ko aya mafaranga yibwe muri Mutarama.

Umunyamabanga wa Minisiteri y’Imari muri Sri Lanka, Harshana Suriyapperuma, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa 23 Mata ati “Nubwo Sri Lanka yishyuye umwenda uko byari biteganyijwe, abajura mu bijyanye n’ikoranabuhanga barivanze bayobereza aya mafaranga ku zindi konti.”

Yavuze ko abayobozi bari bashinzwe ibijyanye n’imyenda Sri Lanka ibereyemo abandi, bamaze kwirukanwa ndetse bari gushaka ubufasha mu nzego mpuzamahanga zishinzwe kugenza ibyaha.

Ntabwo haramenyekana uburyo aba bajura bakoresheje mu kwiba aya mafaranga.

Sri Lanka yamenye ko aya mafaranga yibwe nyuma y’uko abagombaga kwishyurwa bagaragaje ko batakiriye ayo mafaranga.

Ambasaderi wa Australia muri Sri Lanka, Matthew Duckworth, yatangaje ko igihugu cyabo cyamenye iby’iki kibazo ndetse bari gufatanya n’ab’i Colombo mu kugikurikirana.

Abajura mu by’ikoranabuhanga bibye Sri Lanka miliyari 2,5$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages