Ku wa 30 Werurwe 2026, Polisi y’u Butaliyani yatangaje ko abantu bataramenyekana bipfutse mu maso bamennye urugi rw’iyi nzu mu ijoro ryo kuwa 22 Werurwe, barayicucukura mu gihe cy’iminota itatu gusa bahita bagenda mbere y’uko polisi ihagera.
Abagenzacyaha bavuga ko bigaragara ko uyu mugambi bawuteguye igihe kirekire kandi bakawukorana ubuhanga buhanitse.
Aba bajura amakuru y’iperereza avuga ko binjiye muri iyi nzu y’ubugeni bamennye urugi rw’inyuma bakoresheje itindo.
Mu bishushanyo byibwe harimo ‘Fish’ yahimbwe na Pierre-Auguste Renoir, ‘Odalisque on the Terrace’ ya Henri Matisse hamwe na ‘Still Life with Cherries’ yahanzwe na Paul Cezanne.
Ubu bujura bukomeje gutuma umutekano w’inzu z’ubugeni mu Burayi wibazwaho dore ko zikunze kwibwa ari nyinshi.
Mu Ukwakira 2025, inzu ndangamurage y’ubugeni ya Louvre mu Bufaransa na yo yibwemo imikufi y’agaciro yari ihabitswe ya miliyoni 100$.
Bane bacyekwaho icyaha muri ubu bujura batawe muri yombi, ariko imikufi bibye yaburiwe irengero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!