Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imipaka muri Pologne, Andrey Demchenko yatangaje ko imodoka zisaga 2400 kuri iki Cyumweru zari ziparitse ku ruhande rwa Ukraine zabuze uko zambuka kuko abahinzi babaye ibamba.
Abahinzi bo muri Pologne guhera mu Ugushyingo uyu mwaka bakora imyigaragambyo, bamagana uburenganzira bagenzi babo bo muri Ukraine bahabwa bwo kwinjiza ibinyampeke byabo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) nta misoro bitanze, nyamara Ukraine itabarizwa muri EU.
Ibyo binyampeke bavuga ko biba bihendutse bikaryamira ibyabo bahinzi bahinga, bagakorera mu bihombo kuko ku masoko ibyo muri Ukraine aribyo bigurwa kandi bitarasoze.
Minisiritiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk yatangaje ko bamaze iminsi mu biganiro na bagenzi babo bo muri Ukraine ngo barebe ko imipaka yaba ifunzwe by’agateganyo, nubwo ku ruhande rwa Ukraine batabikozwa.
Abahinzi kandi bamaze igihe bigaragambiriza ku mipaka igabanya Pologne na Lithuania, aho bavuga ko amakamyo azanye ibicuruzwa abikuye Ukraine atinya kunyura ku mupaka ugabanya Pologne na Ukraine, agahitamo kujya guca muri Lithuania.
Mu rwego rwo gufasha Ukraine iri mu ntambara, EU yakuyeho imisoro yose yakwaga ibihingwa byo muri iki gihugu byinjiye muri uwo muryango, kugira ngo kibone amafaranga yo guhangana n’intambara kimazemo imyaka ibiri n’u Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!