Raporo y’uku kwezi y’Ikipo gishinzwe kugenzura no kurwanya ibyorezo muri Amerika, igaragaza ko nubwo abagabo aribo bapfa cyane kurusha abagore bazize inzoga buri mwaka, umubare w’abagore bapfa wiyongereye cyane ugereranyije n’ibindi bihe.
Ubu imibare igaragaza ko abagore basigaye banywa inzoga cyane aho umubare wabo wiyongereye mu bihe bya Coronavirus. Benshi muri bo, batangiye kunywa inzoga nyuma y’uko batangiye kwikorera umutwaro wo kwita ku ngo, harimo kwita ku bana, byiyongera ku zindi nshingano bari basanganywe zo hanze y’urugo, aho ubu bamwe bakizikorera mu rugo kuko kujya mu kazi hari aho bitaremerwa.
Umwe mu bakoze ubu busbakashatsi, Lindsey Rodriguez, yavuze ko kuba abagore basigaye birirwana n’abana mu ngo, ari kimwe mu byatumye no kunywa byiyongera.
Ibibazo byatumye abagore batangira kunywa inzoga cyane, byiyongereye mu mezi ya Werurwe na Mata uyu mwaka ubwo ibihe bya Guma mu Rugo byashyirwagaho.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe na JAMA Network Open bwagaragaje ko abanyamerika banywa inzoga biyongereyeho 14% mu 2020 ugereranyije n’uko imibare yari imeze mu 2019, aho abagore bongereye ingano y’inzoga banywa nibura inshuro enye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!