Ukraine imaze igihe iri mu ntambara n’u Burusiya, yagiye ihura n’ibibazo birimo ibura ry’abasirikare.
Col. Pavel Palisa aganira n’ikinyamakuru Bihus, ku wa 12 Mata 2025 yavuze ko hakenewe igihe cyo kumvisha abaturage bose ko kujya mu gisirikare ari itegeko
Yakomeje avuga abantu banze kujya mu gisirikare cy’igihugu bakwiriye gukumirwa guhabwa serivisi za Leta n’amahirwe atandukanye arimo n’akazi ka Leta.
Ati “Niba umuturage avuga ko ashyigikiye Leta, akazi, uburezi, muri rusange, gusaba kwishyurwa mu ngengo y’imari ya Leta, bagomba kubanza gukorera igihugu, hakaba amasezerano ntarengwa, amara nibura umwaka mu gisirikare.”
Yakomeje asobanura ko mu gisirikare kigezweho haba harimo abagabo n’abagore nko muri Israel.
Ati “Hari akazi gatandukanye, uko kaba kameze kose, wenda dukwiriye kwigira kuri Israel kuko irabikora.”
Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine mu 2022, iki gihugu cyahise gishyiraho ibihe bidasanzwe ndetse gitangaza ko abagabo bari hagati y’imyaka 18 na 60 batemerewe kuva mu gihugu hagamijwe kongera umubare w’ingabo za Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!