Ku wa Gatandatu, itsinda ry’abantu bagera ku 100 bafite aho bahuriye n’umuryango w’Abahindu witwa Bochasanwasi Akshar Purushottam Swaminarayan Sanstha (BAPS), ryasuye uyu munara uri mu murwa mukuru w’u Bufaransa.
Uhagarariye ihuriro ry’abakozi, Diane Davoine, yavuze ko ubwo iri tsinda ryageraga kuri uwo munara, abagore basabwe kuva mu myanya yabo y’akazi.
Yagize ati “Mu gihe iri tsinda ryari ryahasuye, abagore basabwe kuva mu myanya bakoreragamo kugira ngo hashyirwemo abagabo.”
Davoine yavuze ko ubuyobozi bwaje gusaba imbabazi abakozi kubera ibyabaye.
Ati “Ibyo ntibyakiriwe neza n’abakozi, by’umwihariko abagore bumvise basuzuguwe bitewe n’ibyabaye n’uburyo bamwe muri bo bafashwe.”
Yakomeje avuga ko umwuka mubi wakomeje kwiyongera mu mpera z’icyumweru, bituma ku wa Mbere abakozi bahura, bagamije kuganira n’ubuyobozi no gushimangira ko abagore batazongera gufatwa muri ubwo buryo muri icyo kigo.
Société d’Exploitation de la Tour Eiffel (SETE), ikigo gishinzwe gucunga Eiffel Tower, cyemeje ko iri tsinda ryari ryasabye ko uruzinduko rwaryo rutegurwa ku buryo bugabanya imikoranire n’abagore.
Iki kigo cyatangaje ko ibyo byifuzo bitari bikwiye kwemerwa, kuko “bitajyanye n’indangagaciro za SETE ndetse n’amahame y’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.”
Perezida wa SETE, Ariel Weil, yavuze ko ibyabaye bidakwiye kwihanganirwa.
Ati “Ndongera gushimangira ko Eiffel Tower yubahiriza indangagaciro za Repubulika n’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.”
BAPS yari mu Bufaransa mu bikorwa byo gutaha ku mugaragaro urusengero rwayo rwa mbere runini muri iki gihugu, rwafunguwe ku Cyumweru mu nkengero za Paris.
Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X, BAPS Paris yavuze ko uruzinduko rwayo rwateguwe ku bufatanye n’abakozi ba Eiffel Tower, rukorwa mu masaha ya mbere yo gufungura kugira ngo rutabangamira abandi.
Uyu muryango wasabye imbabazi “kubera agahinda cyangwa imbogamizi byaba byarateye,” wongeraho ko wemera indangagaciro rusange zo kubahana.
Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire, yavuze ko hazakorwa iperereza ku byabaye muri urwo ruzinduko.
Yanditse kuri X ati “Namenye uburakari bwagaragajwe n’abakozi ba Eiffel Tower, kandi ndashaka kubabwira ko impamvu yo kutishima kwabo yumvikana.”
Yakomeje agira ati “Uburinganire hagati y’abagore n’abagabo ntibuzigera bwirengagizwa ahakorera inzibutso ndangamateka zacu cyangwa ahandi hose muri uyu mujyi. Bugomba kubahirizwa ahantu hose no kuri bose.”
Gabriel Attal wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, yavuze ko muri iki gihugu nta muco, imyemerere cyangwa idini bikwiye kugena umwanya w’umugore.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Yaël Braun-Pivet, na we yavuze ko atakwemera ko abagore bahatirwa kuva mu myanya yabo kugira ngo hubahirizwe ibyifuzo by’abashyitsi baturutse mu mahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!