00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatangazwa ko bapfiriye mu ntambara ya Israel na Hamas ni bake- Ubushakashatsi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 12 January 2025 saa 02:55
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwanyujijwe mu Kinyamakuru kinyuzwaho ubushakashatsi ku buzima bw’abantu cya The Lancet bugaragaza ko abamaze kugwa mu ntambara Israel ihanganyemo na Hamas barenga ibihumbi 64, aho kuba ibihumbi 46 bivugwa ubu.

Bugaragaza ko muri abo hatarimo abishwe no kubura ubuvuzi, ibyo kurya, n’ababuriwe irengero bicyekwa ko baguye mu matongo.

Bugaragaza ko 59% by’abaguye muri iyi mirwano ari abagore n’abana cyangwa abari mu zabukuru.

Bugaragaza ko mu mezi icyenda ya mbere y’iyo ntambara, imibare yatangazwaga yari hasi ho 40% by’iyo babonye mu bushakatsi.

Nko muri Kanama 2024 Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yari yatangaje ko abamaze kugwa muri iyi mirwano bari ibihumbi 37.877, ubu bushakashatsi bwo bukagaraza ko icyo gihe abapfuye bari hagati ya 55. 298 na 78.525.

Bwakozwe hashingiwe ku makuru aturuka kuri Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza, raporo zakorewe ku baturage hakoreshejwe internet na raporo y’impfu zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Abongereza hari ubundi na bwo bwanyujijwe muri The Lancet bwagaragaje ko abapfuye mu buryo bufitanye isano n’intambara ihuje Israel na Hamas barenga ibihumbi 186.

Israel ikomeje gugaba ibitero kuri Gaza igamije kurandura umutwe wa Hamas, ku buryo nko mu gitero cyagabwe mu minsi ibiri ishize, kimaze kugwamo 32 ndetse byakomerekeje abarenga 190.

Ubushakatsi bwagaragaje ko imibare y'abiciwe muri Gaza mu ntambara Israel ihanganyemo na Hamas irenze ivugwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .