Bugaragaza ko muri abo hatarimo abishwe no kubura ubuvuzi, ibyo kurya, n’ababuriwe irengero bicyekwa ko baguye mu matongo.
Bugaragaza ko 59% by’abaguye muri iyi mirwano ari abagore n’abana cyangwa abari mu zabukuru.
Bugaragaza ko mu mezi icyenda ya mbere y’iyo ntambara, imibare yatangazwaga yari hasi ho 40% by’iyo babonye mu bushakatsi.
Nko muri Kanama 2024 Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yari yatangaje ko abamaze kugwa muri iyi mirwano bari ibihumbi 37.877, ubu bushakashatsi bwo bukagaraza ko icyo gihe abapfuye bari hagati ya 55. 298 na 78.525.
Bwakozwe hashingiwe ku makuru aturuka kuri Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza, raporo zakorewe ku baturage hakoreshejwe internet na raporo y’impfu zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.
Uretse ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Abongereza hari ubundi na bwo bwanyujijwe muri The Lancet bwagaragaje ko abapfuye mu buryo bufitanye isano n’intambara ihuje Israel na Hamas barenga ibihumbi 186.
Israel ikomeje gugaba ibitero kuri Gaza igamije kurandura umutwe wa Hamas, ku buryo nko mu gitero cyagabwe mu minsi ibiri ishize, kimaze kugwamo 32 ndetse byakomerekeje abarenga 190.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!