Iri tegeko ryemejwe ku wa Gatatu, rifatwa nk’intambwe ikomeye mu biganiro byari bimaze imyaka bikorwa mu Bufaransa ku bijyanye n’uburenganzira bw’umuntu ufite uburwayi bukomeye bwo guhitamo uburyo bwo gusoza ubuzima bwe.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari warasezeranyije iri tegeko ubwo yiyamamarizaga manda ya kabiri mu 2022, yashimiye Abadepite ku “biganiro byubaka kandi byabaye mu bwubahane” bagize kuri iki kibazo.
Abadepite bemeje uyu mushinga ku majwi 291 kuri 241, nyuma y’uko wari umaze gusuzumwa inshuro eshatu.
Uyu mushinga wari warigeze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite umwaka ushize, ariko uza kwangwa na Sena. Nyuma yaho, Guverinoma yemereye Umutwe w’Abadepite kugira ijambo rya nyuma nta kwemezwa na Sena, nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya.
Mu gihe iri tegeko rizatangira gukurikizwa, abantu bakuru bafite indwara idakira kandi itagira umuti, bazajya bemererwa gusaba imiti ishobora kubafasha gupfa mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko hakurikijwe amabwiriza akomeye.
Uwo muti ushobora gufatwa n’umurwayi ubwe, cyangwa akawuhabwa n’umuganga cyangwa umuforomo mu gihe umurwayi adashoboye kuwufata kubera ikibazo cy’ubuzima.
Umurwayi uzemererwa ubu bufasha agomba kuba ashoboye gufata icyemezo ku bushake bwe kandi abizi neza, ndetse akaba afite ububabare bwo ku mubiri budashobora kugabanywa n’ubuvuzi cyangwa se abona ko butihanganirwa.
Umuganga azabanza gusuzuma niba umurwayi yujuje ibisabwa, nyuma itsinda ry’abaganga ribiganireho, ariko icyemezo cya nyuma kikaba kizafatwa n’umurwayi ubwe. Umurwayi kandi azaba afite uburenganzira bwo kwisubiraho igihe icyo ari cyo cyose.
Nubwo Inteko Ishinga Amategeko yamaze kubyemeza, iri tegeko ntirirarangiza inzira yaryo. Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, azasaba ko rigenzurwa n’Urukiko rushinzwe kubahiriza Itegeko Nshinga, ari rwo rwego rukuru rushinzwe gusuzuma niba amategeko ahuye n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!