00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bashyigikiye igitekerezo cya Perezida Macron cyo guhuhura abarwayi barembye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 July 2026 saa 11:59
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’U Bufaransa Umutwe w’Abadepite, yemeje umushinga w’itegeko ritavugwaho rumwe ryemerera abarwayi barembye, cyane cyane abafite indwara zidakira gusaba guterwa umuti ubafasha gupfa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mushinga washyigikiwe na Perezida Emmanuel Macron, ariko wakomeje kunengwa bikomeye n’amashyaka asanzwe ari mu ruhande rw’abarengera amahame gakondo ndetse n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika, bavuga ko ushobora guhungabanya uburenganzira bwo kubaho.

Uyu mushinga wemejwe ku majwi 295 y’abawushyigikiye, mu gihe abagera kuri 232 batoye bawanga. Abadepite 35 bo barifashe.

Umushinga w’iri tegeko ugaragaza ko umurwayi wemerewe iyi serivisi agomba kuba afite nibura imyaka 18, ari Umufaransa cyangwa atuye mu gihugu byemewe n’amategeko, afite indwara ikomeye idakira iri ku rwego rwa nyuma, kandi ububabare bwe bukaba budakizwa n’imiti isanzwe.

Iri tegeko rinagena ko umwanzuro ugomba gufatwa nyuma yo kugisha inama abaganga batandukanye, harimo inzobere ndetse n’abaganga b’indwara zo mu mutwe mu gihe bibaye ngombwa. Umurwayi ahabwa igihe cyo gutekereza byibuze iminsi ibiri mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma.

Ubusanzwe, umurwayi ni we ugomba kwitera uyu muti umwica, ariko mu gihe atabishoboye, umuganga cyangwa umuforomo ashobora kubikora. Ariko abakora mu buvuzi bafite uburenganzira bwo kwanga kubigiramo uruhare kubera impamvu z’umutimanama.

Uyu mushinga wanenzwe cyane n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika ndetse n’abanyapolitiki bamwe, bavuga ko ushobora gushyira mu kaga abantu bafite intege nke, bagahura n’igitutu cyo kwemera gupfa aho gukomeza kwitabwaho.

Biteganyijwe ko nyuma y’iki cyiciro, uzoherezwa muri Sena, aho uzongera kuganirwaho mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages