Uyu mushinga w’itegeko wazanywe na depite Andy Ogles ashyigikiwe n’abandi 10, ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, uzaba uha uburenganzira Donald Trump guhita atangira ibiganiro na Denmark akimara kurahira.
Uvuga ko “Inteko Ishinga Amategeko ihaye uburenganzira guhera ku wa 20 Mutarama 2025, saa 12h01’ z’amanywa gushaka uko atangira ibiganiro n’Ubwami bwa Denmark bigamije kugura Greenland.”
Ibi bikurikiye icyifuzo cya Trump cyo komeka ikirwa cya Greenland kuri Amerika ku mpamvu z’umutekano w’igihugu aho yatsembye ko atazigera agikuraho ingabo za Amerika zihari cyangwa ngo areke gushyiraho amananiza mu by’ubukungu agamije kugera ku ntego yihaye.
Minisitiri w’Intebe wa Denmark, Mute Egede aherutse kuvuga ko yiteguye kuganira na Trump nyuma y’icyemezo cyo kwanga gukura ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki kirwa.
Umubare munini w’abaturage uba muri iki Kirwa ushyigikiye icyifuzo cya Trump cyo kugura iki Kirwa nk’uko byagaragajwe mu ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ikigo cya ‘Patriot Polling’ ryahamije ko 57% babyifuza.
Greenland ituwe n’abarenga 57.000 kandi 80% by’ubutaka bwayo ni urubura. Ikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu, umuringa, copper na uranium kandi bikekwa ko ifite peteroli nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!