Aba-Houthi basanzwe bashyigikiwe na Iran batangaje iki cyemezo ku wa 20 Nyakanga 2026, basobanura ko gihita gitangira gushyirwa mu bikorwa.
Nyuma y’itangazo ry’Aba-Houthi, ihuriro ry’ibihugu riyobowe na Arabie Saoudite, ryavuze ko rizabasubiza rikoresheje imbaraga kandi ko ryatangiye gushyiraho ingamba zo kurinda ubwato bunyura mu Muhora wa Bab el-Mandeb.
Uyu muhora ni umwe mu nzira zikomeye Arabie Saoudite inyuzamo ibikomoka kuri peteroli, cyane cyane nyuma y’aho Umuhora wa Hormuz ufunzwe.
Icyemezo cy’Aba-Houthi cyafashwe mu gihe Amerika na Iran biteganya gusubukura ibiganiro bigamije guhagarika intambara nk’uko amasezerano y’agateganyo byagiranye muri Kamena 2026 abiteganya.
Iran yari imaze iminsi isaba Aba-Houthi gufunga Umuhora wa Bab el-Mandeb ugana mu Nyanja Itukura, mu gihe Amerika yaba ikomeje kugaba ibitero ku bikorwaremezo byayo bitanga ingufu.
Gufunga burundu uwo muhora bishobora kugabanya ibikomoka kuri peteroli bigera ku isoko mpuzamahanga ku kigero cya 7%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!