Uhagarariye abakozi muri White House yavuze ko Trump akomeje akazi kandi ko ari mu mwuka mwiza, yongeraho ko yizeye ko azakira vuba.
Amakuru yo kwandura Coronavirus kwa Trump n’umugore we, yatangajwe mu gihe habura ukwezi kumwe ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu, azaba ahanganyemo na Joe Biden.
Joe biden uherutse guhurira na Trump mu kiganiro mpaka, ibizamini byagaragaje ko we n’umugore we bo nta bwandu bwa Coronavirus bafite. Yahise yandika ku rukuta rwe rwa Twitter ko abyishimiye, gusa yibutsa abantu kwirinda.
Ati “Nizere ko ibi bibaye nk’ibyibutsa. Ambara agapfukamunwa, hana intera, karaba intoki neza.”
Ibyo yabitangaje mu gihe hari benshi bavugaga ko Trump kuba yanduye Coronavirus yabitewe no kutita ku mabwiriza, harimo ko akunda kugaragara asuzugura kwambara agapfukamunwa ndetse ko adakunda kubahiriza guhana intera.
Melania Trump, umugore wa Trump yavuze ko ashimira abakomeje kubifuriza gukira, avuga ko afite ibimenyetso bidakanganye kandi ko ibirenzeho ameze neza.
Abaganga bari kubakurikirana bavuze ko Trump n’umugore we bose bameze neza, kandi bateganya kuguma mu rugo muri White House mu gihe bagikurikiranywa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!