Urubuga rwa Internet rwigenga rw’abajandarume bo mu Bufaransa, rwanze gushyira ahagaragara ikiganiro rwagiranye na Thierry Prungnaud, nyuma yo gusohora igitabo yise “Silence Turquoise”, cyerekana uruhare rw’ingabo z’Abafaransa muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, muri 1994.
Uru rubuga rwa Internet bita gign.org, rwari rwagiranye ikiganiro (interview) na Prungnaud, umwe mu bayobozi ba jandarumori (gendarmerie) wanditse igitabo gisobanura uburyo ingabo z’Abafaransa zirengagije Abatutsi bahungiraga mu Bisesero mu w’1994, akaba yaracyanditse afatanyije n’umunyamakuru Laure de Vulpian nk’uko jeuneafrique.com yabitangaje ku wa 30 Ukwakira.
N’ubwo Prungnaud ari umwe mu bakora kuri urwo rubuga rwa jandarumori, abayobozi bakorana nawe ntibemeye ko ayo makuru akubiye muri iki gitabo yasohoka kuri urwo rubuga, kuko batifuza inkuru zivuga nabi abasirikare b’igihugu cy’u Bufaransa mu bikorwa bya operation Turqoise, cyane ko ibyahakorewe bavuga ko bivugwa mu buryo butandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO