00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikihebe cyafatiwe mu cyuho

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 3 May 2012 saa 02:45
Yasuwe :

Ibiro bishinzwe ubutasi muri Afghanistan bwafatiye mu cyuho imodoka y’umwiyahuzi kuko bwari buzi ko iki gitero cyari bubeho. Uyu mwiyahuzi ufite ubwenegihugu bw’Afganistani akaba yari atwa ye igisasu mu modoka ye mu Mujyi mukuru Kabul.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, bitangaza ko ikigo cy’ubutasi cyavuze ko iyi nshuro yari iya 2 uyu mwiyahuzi ashaka kwiturikiriza ho igisasu.
Gusa iki kigo cy’ubutasi ntikivuga abo uyu mwiyahuzi yashakaga kwibasira icyakora haracyakusanywa andi (…)

Ibiro bishinzwe ubutasi muri Afghanistan bwafatiye mu cyuho imodoka y’umwiyahuzi kuko bwari buzi ko iki gitero cyari bubeho. Uyu mwiyahuzi ufite ubwenegihugu bw’Afganistani akaba yari atwa ye igisasu mu modoka ye mu Mujyi mukuru Kabul.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, bitangaza ko ikigo cy’ubutasi cyavuze ko iyi nshuro yari iya 2 uyu mwiyahuzi ashaka kwiturikiriza ho igisasu.

Gusa iki kigo cy’ubutasi ntikivuga abo uyu mwiyahuzi yashakaga kwibasira icyakora haracyakusanywa andi makuru y’ubutasi .

Uyu mwiyahuzi yafatiwe mu muhanda wari uherutse kwicirwamo abantu bagera kuri 7 bishwe n’undi mwiyahuzi aho abasirikare basanze imbunda mu modoka hafi y’amacumbi y’abanyamahanga, muri iyo mirwano hakaba harafpiriye abiyahuzi 2.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages