00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafaransa benshi ntibikoza amazi

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 17 October 2012 saa 08:20
Yasuwe :

20% by’ Abafaransa ntibakaraba buri munsi ndetse 12.5% ntibakaraba intoki kabone n’ubwo baba bamaze gukoresha umusarane.
Icyegereanyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere cyerekana ko umufaransa umwe kuri batanu adakaraba intoki yewe na mbere yo gufata amafunguro.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko abakunze kugira iyo ngeso yo kutikoza amazi ku ntoki mbere yo kwegera ameza ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35.
Abari muri iki kigero bagize 18% kandi ntibashishikazwa no kwiyuhagira (…)

20% by’ Abafaransa ntibakaraba buri munsi ndetse 12.5% ntibakaraba intoki kabone n’ubwo baba bamaze gukoresha umusarane.

Icyegereanyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere cyerekana ko umufaransa umwe kuri batanu adakaraba intoki yewe na mbere yo gufata amafunguro.

Urubuga 7sur7 rwanditse ko abakunze kugira iyo ngeso yo kutikoza amazi ku ntoki mbere yo kwegera ameza ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35.

Abari muri iki kigero bagize 18% kandi ntibashishikazwa no kwiyuhagira buri munsi ugereranije n’abari mu kigero cy’imyaka hagati ya 50 na 64 bagize 58,7%.

Urubuga 7 sur 7 rukomeza rutangaza ko 11,5% by’Abafaransa biyuhagira umubiri wose inshuro nyinshi ku munsi, 67,7% bakabikora inshuro imwe ku munsi, 20% bakaraba inshuro imwe mu minsi kuva kuri ibiri kuzamura naho 3,5% bakaraba inshuro imwe mu cyumweru cyangwa ntibabikore.

Abafaransa icyakora bazwiho isuku yo mu bikoni, kuko 86,6% bashobora gukaraba intoki mbere yo gutangira gutegura ibiribwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages