Ni icyemezo Zimbabwe yafashe nyuma y’uko Amerika imaze igihe ishyira imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye , aho Donald Trump agaragaza ko ibyo bihugu byungukira kuri Amerika, ariko yo bikayirengagiza.
Zimbabwe na yo yagizweho ingaruka n’ibyo byemezo aho ibicuruzwa bikomoka muri iki gihugu bijya muri Amerika bizajya bikatwa 18%.
Mu itangazo yashyize hanze, Perezida Mnangagwa yavuze ko nubwo imisoro ku mpande zombi ari ingenzi mu guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu ndetse no guhanga imirimo, Zimbabwe yo yafashe umwanzuro wo kubanira neza ibindi bihugu yirinda gufata ibyemezo byafatwa nko guhangana.
Ati “Mu rwego rwo gukomeza kubaka umubano mwiza kandi udufitiye inyungu dufitanye na Amerika iyobowe na Perezida Trump, nzakangurira Guverinoma ya Zimbabwe gukuraho imisoro yose ku bicuruzwa byo muri Amerika.”
Akomeza avuga no mu rwego rwo gukuraho impungenge Trump yagaragaje ku bihugu bifatirana Amerika bikoherezayo ibicuruzwa ariko byo ntibigure ibyo muri Amerika.
Yagize ati “Izi ngamba zigamije korohereza ibicuruzwa biva muri Amerika kugera ku isoko rya Zimbabwe ndetse binafashe ibicuruzwa byo muri Zimbabwe kwiyongera ku isoko ryo muri Amerika. Ibi byerekana uburyo Zimbabwe ishyigikiye ubucuruzi buciye mu mucyo n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.”
Zimbabwe imaze imyaka hafi 20 ifatiwe ibihano na Amerika. Ni ibihano byafashwe ku bwa Robert Mugabe, ubwo yashyiragaho amategeko mashya ku butaka bigatuma ubw’abazungu bufatirwa.
Ubucuruzi hagati ya Amerika na Zimbabwe bwazamutse ku kigero cya 20% mu 2023 nk’uko Ambasade ya Amerika ibigaragaza.
Mu 2024 Amerika yohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 43.8$ muri Zimbabwe.
Zimbabwe yo yohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 67,8$ mu 2024, ariko ni n’igabanyuka rya 41,0% ugereranyije na 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!