00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite wa Gabon yarwaniye i Kigali, arafungwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 September 2026 saa 12:28
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Gabon yatangaje ko Umudepite w’iki gihugu, Augustin Lobelle Yembi, wari wafungiwe mu Rwanda akekwaho ibikorwa by’urugomo yakoreye umukozi wa Sosiyete y’indege y’u Rwanda, RwandAir yafunguwe akemererwa kujya mu gihugu cye.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo mu buryo bwuzuye uburakari akubita urushyi umwe mu bakozi bo ku kibuga Mpuzamahanga cy’Idege cya Kigali, n’abandi begereye ngo bakemure ikibazo akabuka inabi.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Gabon, yavuze ko Augustin Lobelle Yembi yafashwe ku wa 3 Nzeri 2026 ubwo yari mu nzira anyuze i Kigali, aho yashinjwaga gukubita cyangwa gukorera urugomo umukozi wa RwandAir ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe no guhuza ibikorwa by’abenegihugu baba mu mahanga, Marie Edithe Tassyla-Ye-Doumbeneny yavuze ko nyuma y’iminsi myinshi afunzwe kubera iki gikorwa, inzego z’u Rwanda zemeje ko uyu mudepite ashobora kuva mu gihugu ku wa 6 Nzeri 2026.

Yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mubano mwiza n’ubuvandimwe uri hagati ya Repubulika ya Gabon n’u Rwanda, ndetse no kubera ububucuti hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Ati “Kubera ubudasa bw’umubano w’ubuvandimwe hagati ya Repubulika ya Gabon na Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’ubucuti bukomeje gushimangirwa hagati y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na mugenzi we Oligui Nguema, u Rwanda rwemereye Augustin Lobelle Yembi kuva ku butaka bw’u Rwanda.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Gabon yongeyeho ko uyu mudepite azashyikirizwa inzego z’ubutabera za Gabon akimara kugera i Libreville kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’igihugu cye.

Augustin Lobelle Yembi yari yanyuze mu Rwanda mu gihe yari mu rugendo, aho ikibazo cyavutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyatumye afatwa n’inzego zibishinzwe.

Inteko ya Gabon na yo itegereje ibizava mu butabera ikabona kumufataho ibindi byemezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages