Abari hafi y’iyi hoteli basobanuye ko bumvise iturika rikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2026, nyuma babona umwotsi mwinshi uzamuka.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée, byatangaje ko Macron wari mu murongo w’imodoka ziherekeza Umukuru w’Igihugu atigeze yumva urusaku rw’ibi bisasu kandi ko atekanye.
Ibi bisasu bikimara guturika, imihanda yose ijya kuri iyi hoteli yahise ifungwa, abaturage babuzwa kuyinyuramo mu rwego rwo gukaza umutekano waho.
Nyuma y’aya makuru, televiziyo ya Leta ya Syria yerekanye amashusho ya Macron yakirwa na Perezida w’iki gihugu, Ahmed al-Sharaa, ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Macron abaye umukuru w’igihugu wa mbere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ugiriye uruzinduko muri iki gihugu kuva mu 2024, ubwo inyeshyamba zari ziyobowe na Sharaa zahirikaga ubutegetsi bwa Bashar al-Assad.
Uruzinduko rwa Macron ruragaragaza impinduka zikomeye za politiki Syria yagize kuva Sharaa yajya ku butegetsi. Uyu mugabo wahoze akorana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda yiyemeje gukorana n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bitumvikanaga na Assad.
Perezida Sharaa avuga ko yahisemo gukorana n’ibi bihugu biteye imbere kugira ngo bimufashe gusana Syria yasenywe n’intambara yamaze imyaka 13 ubwo Assad yayiyoboraga.
Sharaa ubarizwa mu idini ya Islam mu gice cy’Abasuni, yasezeranyije abaturage kubaka Syria nshya ishingiye ku bumwe n’ubworoherane, akavanaho imiyoborere y’igitugu.
Nubwo afite iki cyerekezo, Syria iracyagorwa no kwiyubaka bitewe n’imirwano ihanganisha ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ishamikiye mu madini n’amoko.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!