Ibi Yago yabivugiye mu kiganiro yakoze ku wa 30 Kamena 2026, aho yavugaga ku ngingo zitandukanye ndetse biza kurangira avuzemo iyi mvugo yasamiwe hejuru na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda.
Yago Pondat muri icyo kiganiro yaburiye abantu bakomeje kwiyitirira abakunzi b’ibikorwa bye bitwa ‘Big Energy’ mu gusebya Leta y’u Rwanda avuga ko yitandukanyije na bo.
Yavuze ko agiye gutaha mu Rwanda ndetse ko yiteguye kuzahangana n’abo bantu yanze gutangaza amazina, avuga ko azayatangaza icyo gihe azasubirira gukorera i Kigali.
Iki kiganiro kimaze gukurikirwa n’abantu benshi by’umwihariko imvugo yavuzemo ya “Nkinzeho, Nkinguyeho ndongeye nkingaho”
Yago Pondat avuga aya magambo, yavanaga amadarubindi ku maso igice gito ku buryo umureba abona amaso na ho amadarubindi ye afashe ku izuru, gukingaho bikaba kongera kwambara amadarubindi neza.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi bari kwigana iyi mvugo ya Yago Pondat ndetse n’ibyamamare birimo Clapton Kibonge, Killaman, DJ Briane, Rusine ndetse n’abandi.
Hari abari kwigana ibyo Yago Pondat yakoraga byo gukuramo no kongera kwambara amadarubindi, abandi bakamwigana bakinga banakingura inzugi, abandi babikora ku biryo n’ibindi bitandukanye.
Ubu nkinzeho ,nkinguyeho ndongeye nkingaho 😂😂💀 pic.twitter.com/lt6KWNW99W
— Ngomi100⚒️👹 (@ngomijanaaa) June 30, 2026
Yago udukoryo afite😂😂😂
Nkinzeho, nkinguyeho, ndongeye nkinzeho🤌🤌😂😂😂 Yago genda uri igitanga rwose😂😂 pic.twitter.com/TEWG8FTafN
— Ganza Mutsinzi (@ganza_egide) July 2, 2026
Uu nkinzeho😂😂😂😂
nkinguyeho😂😂😂😂Ndongeye nkinngaho😂😂😂😂 pic.twitter.com/gZXwkZ4sla
— Gateka Kagame Brianne (@BrianneDeejay) July 1, 2026
🚨😲 Duhugiye muri " Nkinzeho, Nkinguyeho " Ikipe y'igihugu ya Basketball irimo kwigirizwaho nkana ?
⚡️ Dutsinzwe amanota arenga 500 mu mikino 6 😭
⚔️ Aha niho abashinzwe Ferwaba baba bakwiye kuba inyangamugayo, bagasobanurira abanyarwanda ikibazo kiri muri Basketball.
— Di Lorenzo (@ogalorenzo) July 5, 2026


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!