00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutesi scovia yihanangirije Dr Mbonimana wabaye Umudepite

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 28 September 2026 saa 02:21
Yasuwe :

Umunyamakuru Mutesi Scovia yihanangirije Dr. Mbonimana Gamariel wahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, amusaba kutazongera kumushyira mu butumwa atanga ku mbuga nkoranyambaga burimo ubw’uko ashaka guha Mutesi inzoga.

Ibi byabaye ku wa 28 Nzeri 2026, aho Mutesi Scovia yasubizaga ubutumwa Dr Mbonimana yatanze ku rubuga rwa X amukomozaho ndetse na mugenzi we, Oswald Mutuyeyezu.

Dr Mbonimana yagize ati “Ntabwo nzigera ntenguha inshuti zanjye Oswald na Scovia Mutesi. Iyi ni imivinyo y’umwihariko yabo. Kubera ko Icyongereza cyanjye kitari cyo nazise inzoga ariko iyi ni imwe mu mivinyo myiza yo mu gihugu cya Pologne nababikiye.”

Yakomeje avuga ko “aba banyamakuru bakeneye kwica inyota kuko bari gukora imirimo yabo neza mu Mujyi wa Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda.”

Ubwo butumwa bwaherekejwe n’amashusho y’uyu mugabo ari mu iduka yerekana inzoga zirimo Evan Williams, Finlandia na Soplica.

Mutesi Scovia akoresheje urubuga rwa X yamusubije agira ati “Dr, ntabwo ndi umusinzi nkawe. Ndagusabye nkura mu nzoga zawe ubundi nakubwira iki. Uzi ko ntaziranye nawe, unyubahe rwose urakoze ko wumvise ubusabe bwanjye.”

Ibi bibaye mu gihe uyu mugabo aherutse kwihanangirizwa n’abandi bantu barimo Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Royal FM, Aissa Cyiza.

Dr. Mbonimana Gamariel yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu Ugushyingo 2022 bitewe n’impamvu z’ubusinzi, ndetse nyuma aza gutangiza umuryango ukangurira abantu kureka inzoga.

Dr Mbonimana akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga
Scovia Mutesi yihanangirije Dr Nzabonimana Gamariel kubera kumushyira mu biganiro by'inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages