Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko Washington yagendeye ku makuru y’ubutasi y’ikinyoma ikavuga ko ikigenzura Hormuz nyamara atari byo.
Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zikora amakosa kubera kunanirwa k’ubutasi. Urugero ni intambara kuri Iran. Ubu irimo gukora irindi kosa rikomeye kurushaho ku Muhora wa Hormuz. Icyago cya mbere kurusha amakuru y’ibinyoma ni ubutasi budashoboye.”
Aya magambo aje nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko Amerika iri kugenzura byuzuye Umuhora wa Hormuz.
Umuyobozi w’umutwe udasanzwe mu mgabo za Iran, Hossein Taeb, yavuze ko Hormuz “iri mu biganza bya Iran”, ashimangira ko Iran ikomeje ibikorwa byayo “mu mutekano usesuye”.
Iran yahakanye ibyatangajwe n’abayobozi ba Amerika bavuga ko Hormuz yafunguwe, ivuga ko uzakomeza gufungwa kugeza ibisabwa na Tehran byubahirijwe.
Araghchi yanenze kandi u Bufaransa n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba ku byo yise uburyarya.
Iran na Amerika ntaho biragera mu biganiro byo kongera kubahiriza amasezerano y’agateganyo yo guhagarika imirwano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!