Byakuruwe n’amashusho Royal Fm yashyize hanze ku wa 21 Nyakanga 2026 aho Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’iyi Radio, Aissa Cyiza, yavuze ko gufasha ababyeyi bidakwiye kubera umutwaro umwana ahubwo akwiye kubafasha uko ashoboye.
Yagize ati “Hari abana usanga bakorera amafaranga meza hano i Kigali ariko ugasanga yambaye imyenda mibi, yambaye inkweto mbi, ukajya kubona ukabona ababyeyi biyicariye mu cyaro bategereje ko ari we ugomba kohereza amafaranga, akishyura amafaranga y’ishuri, akabatunga, wowe uzitunga ryari? Nta byo kurya bya mugitondo ufata, nturya neza, ntusohokana na bagenzi bawe, ujya mu kazi ufite umushiha, ushihura abantu bose kubera ko udufaranga twose ukorera tujya mu bintu bitari inzozi zawe.”
Akomeza ati “Nta mpamvu ni imwe ukwiye kwitera icyuma, kora ibyawe asigara ubwire umuryango uti buriya bitanu ni byo bisigara, mubikoreshe icyo mushaka, papa ajye guhinga mama ajye korora inka, ariko bafashe barumuna bawe ni bo bababyaye. Tugere aho twumva ko inshingano ntabwo ari izawe, kubafasha bibe nk’uko wafasha undi muntu uwo ari we wese.”
This is such a large topic but as Africans, we are not ready for it.
And she is NOT wrong. https://t.co/X7qkqYZjcN— the_Keza (@CharityKeza) July 23, 2026
Ni igitekerezo cyavugishije abantu benshi aho abenshi bahamyaga ko kwita ku mubyeyi ari inshingano z’umwana nk’uko umubyeyi na we afite inshingano zo kurera umwana we, ariko abandi bakumva ko gufasha ababyeyi bidakwiye gutuma ubaho nabi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Uwera Jean Maurice, yavuze ko “Gufasha ababyeyi ni inshingano zingana 100% no kurera abo wabyaye.”
Dr Mérard Mpabwanamaguru wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, we yagaragaje gufasha umubyeyi biri mu nshingano umwana agomba umubyeyi.
Ati “Gufasha ababyeyi ni inshingano zingana no kurera abo wabyaye. ‘ndinda mwana na ndinda mubyeyi’. Tubitegekwa n’umuco ndetse n’amategego ndemyagihugu. Kudafasha ababyeyi igihe babikeneye kandi ubifitiye ubushobozi ni icyaha kandi kiregerwa. Umubyeyi wawe nta mpamvu igaragazwa n’inkiko ko yakatiwe igihano gisebeje cyangwa gifitanye isano no kuguhemukira, igihe bigaragara ko akeneye gufashwa kandi wowe utabikora kandi ubishoboye yabiregera.”
Hakizimana Jean Paul we yagize ati “Njye nemera ko gufasha ababyeyi ari ngombwa ariko na none turebe n’urundi ruhande. Hari ababyeyi bumva ko bakurya imitsi burundu na we ntugire icyo ugeraho. Wabafasha ariko na none nawe ukwiriye kubafasha wifasha”
Rwirangira F. Bidier ati “Gufasha no kwita ku babyeyi byo ni ngombwa ndetse cyane, gusa uba ugomba kubafasha uko ushoboye na bo bakagumya gukora nk’uko bakoraga mbere, ariko kandi bageze mu myaka batakigira icyo bikorera ni inshingano z’abana 100% gushajisha abo babyeyi mu cyubahiro.
Lydie Mutesi Mwambali agira ati “Nyamuneka ntimugumure abana. Akenshi umubyeyi aba yaririye akimara kugir ango ugere aho ugeze. Kumwitaho igihe nawe hari icyo umaze kubona ni inshingano rwose. Gusa ntukiyibagirwe ko nawe ukeneye kubaho.”
Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda agenga abantu n’umuryango hagaragazwamo n’inshingano umwana afite ku babyeyi be zirimo kububaha, kubaha agaciro no kubaha ibibatunga igihe babikeneye.
Ibyo bigaragara mu itegeko nimero 71/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 280.
Iyo ngingo igira iti “Abana bafite inkomoko izwi bagira uburenganzira n’inshingano bimwe ku babyeyi babo hatitawe ku buryo bavutsemo.”
Igakomeza iti “Umwana agomba guha agaciro ababyeyi be, kububaha no kubaha ibibatunga igihe babikeneye.”
Gufasha ababyeyi ni igikorwa cy’urukundo n’ubushake, si inshingano abana bagomba guhatirwa.#RoyalFM #ZeFrequency https://t.co/hkY0oJ8KB1 pic.twitter.com/K3wh2kmReo
— Royal FM 94.3 Kigali (@RoyalFMRwanda) July 21, 2026
Nyamuneka ntimugumure abana.
Akenshi umubyeyi aba yaririye akimara kugirango ugere aho ugeze. Kumwitaho igihe nawe hari icyo umaze kubona ni inshingano rwose.
Gusa ntukiyibagirwe ko nawe ukeneye kubaho. https://t.co/WvlqApR57a— Lydie Mutesi Mwambali (@mutesi_lydie) July 21, 2026
Gufasha ababyeyi ni inshingano zingana 100% no kurera abo wabyaye
— UWERA Jean Maurice (@UweraJMaurice) July 23, 2026
Ibintu @AissaCyiza yavugaga birumvikana ✍️ mwumve neza aho aturuka avuga ibi✍️✍️
Arashaka kuvuga ko ibibazo by'amafamilies cg ababyeyi bitarangira...! Wabafasha ariko ntibikubuze ibikorwa byawe biguteza imbere....!
You people should learn to read between the lines. https://t.co/BAH6q8CD6O
— Rameck Gisanintwari (@RGisanintwari) July 23, 2026


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!