00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasezerano y’u Rwanda na F1 yatumye abo muri Afurika y’Epfo bacika ururondogoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 October 2026 saa 07:13
Yasuwe :

Amasezerano y’imyaka 10 u Rwanda rwasinyanye na Formula 1 (F1) yo kwakira isiganwa ry’imodoka rya Africa Grand Prix yateje impaka zikomeye mu Banyafurika y’Epfo, bamwe bashimira u Rwanda kuri iyi ntsinzi, abandi banenga ubuyobozi bw’igihugu cyabo kubera kunanirwa kwegukana amahirwe bwari bumaze igihe bushakisha.

Aya masezerano yatangajwe ku wa 13 Ukwakira 2026, mu birori byabereye muri BK Arena i Kigali, nyuma y’uko u Rwanda ruhigitse ibihugu birimo Afurika y’Epfo na Nigeria na byo byifuzaga kwakira rimwe mu masiganwa y’imodoka akomeye ku Isi.

Itangazwa ry’aya masezerano ryatumye Abanyafurika y’Epfo benshi bagaragaza amarangamutima atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza uko igihugu cyabo cyigeze kwakira Formula 1 cyatsinzwe n’u Rwanda, mu gihe abandi bavuze ko ari intambwe ikomeye ku Mugabane wa Afurika.

Bamwe bahise bibutsa Minisitiri wa Siporo muri Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, amagambo yavuze muri Nyakanga 2024, ubwo yatangazaga ko manda ye yaba imfabusa aramutse ananiwe kugarura Formula 1 muri icyo gihugu.

Ni amagambo yongeye kugarukwaho cyane, bamwe mu Banyafurika y’Epfo basaba uyu muyobozi gusobanura impamvu igihugu cyabo cyananiwe kubona aya mahirwe.

Nubwo hari abagaragaje kutishimira ibyabaye, abandi Banyafurika y’Epfo bashimye u Rwanda, bavuga ko kuba igihugu cyabo kitabonye aya mahirwe bidakwiye gutuma barugirira ishyari.

Uwitwa Andrew Mthunzi yashimiye u Rwanda, agaragaza ko kuba ari Umunyafurika y’Epfo bitamubuza kwishimira intambwe rwateye.

Yagize ati “Turagushimiye Rwanda, urabikwiye… ndi muri Afurika y’Epfo, nta rwango.”

Umunyamakuru w’imikino uzwi muri Afurika y’Epfo, Robert Marawa, na we yashimiye u Rwanda, agaragaza ko urugendo rwo kubona aya mahirwe rwatangiye kugaragara ubwo Kigali yakiraga ibirori byo gutanga ibihembo by’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA).

Uwitwa Thandoo Ndoow yasubije umwe mu bari banenze u Rwanda, amushinja kurugirira ishyari.

Yagize ati “Twebwe rwose turi gukomera amashyi u Rwanda.”

Undi ukoresha izina rya Zoro14 yavuze ko bidakwiye ko amarushanwa akomeye ahora yakirwa n’igihugu kimwe.

Ati “Ntibishobora guhora biba Afurika y’Epfo gusa, ibyo ntibyaba ari byiza.”

Yagaragaje icyizere cy’uko mu bihe biri imbere u Rwanda na Afurika y’Epfo bishobora kuzajya byakira amasiganwa ya Formula 1, igitekerezo yahuriyeho na Prince Ndamase wavuze ko nta cyabuza Afurika kwakira amasiganwa arenze rimwe.

Uwiyita Bring F1 Back to Kyalami na we yavuze ko intsinzi y’u Rwanda idakwiye gufatwa nk’igihombo cya Afurika y’Epfo.

Ati “Intsinzi y’u Rwanda si igihombo kuri twe.”

Yongeyeho ko nubwo Afurika y’Epfo yakererewe mu rugamba rwo kugarura Formula 1, atabona ko amahirwe yayo yarangiye burundu.

Iyi myumvire yo gushyigikira u Rwanda yari yaratangiye kugaragara mu Ukuboza 2024, ubwo Mageza No Bisi yasabaga Abanyafurika y’Epfo kureka imyumvire yo kumva ko igihugu cyabo kigomba guhora gisumba ibindi.

Icyo gihe yagaragaje ko Kigali ifite ibikorwa remezo birimo amahoteli yo ku rwego mpuzamahanga, kandi ko u Rwanda, nubwo ari igihugu gito, “rufite ibikenewe byose kugira ngo rutegure neza weekend irimo Formula 1.”

U Rwanda rwemejwe ko ruzakira Africa Grand Prix MU 2030

Hari abanenze ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo n’abishimiye ko itakiriye F1

Mu gihe bamwe bashimiye u Rwanda, hari Abanyafurika y’Epfo bagaragaje ko bishimiye kuba igihugu cyabo kitabonye amahirwe yo kwakira Formula 1, bavuga ko gifite ibibazo bikomeye bikwiye kubanza gukemurwa.

Uwitwa TallAzzJay, utuye i Cape Town, yagize ati “Ndashimira Imana ko twatsinzwe n’u Rwanda mu guhatanira kwakira F1.”

Yasobanuye ko igihugu cye gifite ibibazo by’imbere mu gihugu bikwiye guhabwa umwanya mbere yo gushora imbaraga mu kwakira amarushanwa nk’aya.

Ku rundi ruhande, Josiah Thobejane, utuye i Pretoria, yagaragaje kutishimira ko Afurika y’Epfo yatsinzwe n’u Rwanda kandi yarigeze kwakira Formula 1, ikaba inafite umuhanda wa Kyalami wari ukeneye kuvugururwa.

Yagize ati “U Rwanda koko ruturushije kubona F1? Minisitiri wacu yaradutengushye.”

Uwiyita Muloiwa Thendo na we yongeye gusangiza abandi amagambo McKenzie yavuze mu 2024, aho yari yijeje ko azakora ibishoboka byose kugira ngo Formula 1 igaruke muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Ntitukibagirwe.”

Aya magambo yatumye bamwe bibaza niba Minisitiri McKenzie agifite icyo yabwira abaturage nyuma y’uko igihugu cye kinaniwe kubona amahirwe yari yarashyize mu by’ibanze bya manda ye.

Ukoresha konti ya @mpho_nox we yavuze ko kubona uburenganzira bwo kwakira Formula 1 bisaba ubusabe bufite ubufasha bwa Guverinoma, agaragaza ko u Rwanda rwashoboye gukora ibyo Afurika y’Epfo yananiwe.

Yagize ati “Twatsinzwe, tubyemere.”

Impaka zavutse nyuma y’itangazwa ry’aya masezerano zigaragaza uburyo ibihugu bya Afurika byari bifite inyota yo kugarura Formula 1 kuri uyu mugabane, ariko zikanagaragaza ko Abanyafurika y’Epfo batavuga rumwe ku kuba u Rwanda ari rwo rwegukanye aya mahirwe.

Mu gihe bamwe babifata nk’ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bw’igihugu cyabo bwatsinzwe urugamba rwari rukomeye, abandi babona ko ari intsinzi ya Afurika yose, kuko Formula 1 igiye kongera kugira isiganwa kuri uyu mugabane.

Umuhanda uzubakwa mu Bugesera
Uyu muhanda uzubakwa hafi y'ikiyaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages