00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire yakatiwe imyaka umunani y’igifungo

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 30 October 2012 saa 08:18
Yasuwe :

Mu isomwa ry’urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi w’ishyaka rya FDU Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka umunani.
Mu isomwa ry’urubanza , Urukiko Rukuru rwategetse ko Ingabire Victoire azafungwa imyaka umunani ku wa 30 Ukwakira 2012, nyuma yo gusanga hari ibyaha ashinjwa bimuhama .
Ingabire Victoire yahamwe n’ibyaha bibiri, birimo ubugambanyi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. (…)

Mu isomwa ry’urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi w’ishyaka rya FDU Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka umunani.

Mu isomwa ry’urubanza , Urukiko Rukuru rwategetse ko Ingabire Victoire azafungwa imyaka umunani ku wa 30 Ukwakira 2012, nyuma yo gusanga hari ibyaha ashinjwa bimuhama .

Ingabire Victoire yahamwe n’ibyaha bibiri, birimo ubugambanyi no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ingabire Victoire Umuhoza igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi n’imyaka 25 y’igifungo iherekejwe n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rwatangaje ko rwasanze Ingabire Victoire Umuhoza yaravuye mu Rwanda cyera (mu 1974), ku buryo ibyinshi yatangazaga yabikuraga mu byo yasomaga, n’ibyo yabwirwaga. Urukiko rusanga agabanyirijwe ibihano ku byaha bimuhama, yagira akamaro mu muryango nyarwanda.

Ariko n’ubwo Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka umunani, aracyafite uburenganzira bwo kujurira.

Me Ian Edouards wunganiraga mu mategeko Umuhoza Victoire Ingabire, yatangaje ko biteguye kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga, bitagira icyo bitanga bagashaka uburyo bwo kwitabaza ubutabera mpuzamahanga.

Abashinjwanaga na Ingabire icyaha cy’ubugambanyi no gushaka kugiririra nabi ubutegetsi, Urukiko rwatangaje ko bemeye icyaha bafasha ubutabera mu kazi.

Abandi bari mu rubanza rumwe na Ingabire Victoire, Karuta Jean Marie Vianey yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi arindwi, Nditurende Tharcisse na Vitali Nduwumuremyi bakatirwa imyaka 3 n’amezi atandatu, bakazafungwamo imyaka 2 n’amezi atandatu, umwaka usigaye ukaba insubikagifungo kizakorwa mu myaka ibiri; Noel Habimana we akatirwa imyaka ine n’amezi atandatu, ariko akazafungwamo itatu, umwaka usigaye akaba insibikagifungo y’imyaka ibiri.

Ingabire Victoire wahamwe n’ibyaha bibiri, ibindi akabigirwaho umwere, afunze kuva mu 2010 ubwo yari aje mu Rwanda aturutse mu gihugu cy’u Buholandi, aje kwandikisha ishyaka ngo abone uko yiyamaza mu matora ya Perezida wa Repuburika mu 2010.

Abaregwanaga na Ingabire nabo baciriwe urwo kujya mu gihome


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages