Icyumweru cy’icyunamo, cyatangiye kuwa 7 Mata, kuri iki Cyumweru cyasojwe, hibukwa by’umwihariko abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, hashimwa ubwitange n’umurava byabaranze bakabizira, hanagawa abatandukiriye bakagira uruhare mu iyicwa ry’Abanyarwanda bari bashinzwe kurengera.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye, barangajwe imbere na Perezida wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, Minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba , n’abandi benshi. Reba umuhango wose mu mafoto
TANGA IGITEKEREZO