Uhagarariye u Rwanda ku buryo buhoraho muri Loni, Amb. Eugène Richard Gasana, arashimira igihugu cy’u Bwongereza ku ruhare cyagize mu kumenyekanisha ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abaturage mu bice birimo intambara ndetse no kuba cyaragejeje imbere y’ubutabera abakekwaho ibyaha by’ihohotera mu bihe by’intambara.
Ku itariki 24 Kamena 2013 mu biganiro by’Akanama gashinzwe umutekano ku Isi byasuzumaga ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa mu bihe by’intambara, byari biyobowe na William Hague, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, nibwo Amb. Gasana yabitangaje agira ati “Ibikorwa by’u Bwongereza mu kugaragaza ihohoterwa ryakorewe mu bice birimo intambara no kugeza abarikoze imbere y’ubutabera ni ibyo kwishimira.”
Ambasaderi Gasana akomeza avuga ko muri Gicurasi umwaka ushize wa 2012, ashimira aka kanama ko katangije gahunda yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu bice birimo intambara.
Abashimira kandi kuba muri Werurwe uyu mwaka barasuye Akarere bakabanziriza mu Rwanda aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakanaganira ku kugarura amahoro arambye mu Karere.
Gasana yibukije uko mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, abagore n’abakobwa bahaboneye akaga, aho ibihumbi n’ibihumbi bafashwe ku ngufu abandi bakanicwa. Yongeyeho ko hari abasigiwe uburwayi budakira.
Yavuze ko ahangayikishijwe no kubona ibyo byaha bikomeje gukorwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntihagire ibihano bifatwa.
Agaruka ku Rwanda yavuze ko igihugu cyashyizeho politiki zitandukanye zigamije kurwanya no guhana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Kimwe mu byakozwe ni ukurengera uburenganzira no gusubiza agaciro abakorewe ihohoterwa. Hashyizweho ibigo byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihugu hose ndetse n’amategeko yaratowe agamije guhana ibyo byaha.
Nk’uko bigaragara mu ijambo rye riri ku rubuga rw’ibiro by’u Rwanda muri Loni, Gasana yasobanuye ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina byanashyizwe mu masomo ahabwa igisirikari cy’u Rwanda anongeraho ko igihugu cye ari icya mbere ku Isi mu kohereza abapolisi b’abagore kurinda amahoro ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO