00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abacuruza ibiyobyabwenge bazajya bahambirizwa izuba riva

Yanditswe na
Kuya 25 June 2013 saa 03:11
Yasuwe :

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguriwe abagize urwego rw’ubufatanye na Polisi mu gukumira ibyaha (Community Policing) 648 bo mu Karere ka Kicukiro, umuyobozi w’aka Karere yongeye gushimangira ko Batazakomeza kurebera abakomeje gucuruza ibiyobyabwenge, ahubwo hagiye gufatwa ingamba z’uko uzihanangirizwa inshuro zirenze ebyiri azajya yirukanwa burundu mu gusigasira umutekano urambye. Muri aya mahugurwa yateguwe n’ubuyobzoi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije na Polisi y’igihugu, abagize (…)

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguriwe abagize urwego rw’ubufatanye na Polisi mu gukumira ibyaha (Community Policing) 648 bo mu Karere ka Kicukiro, umuyobozi w’aka Karere yongeye gushimangira ko Batazakomeza kurebera abakomeje gucuruza ibiyobyabwenge, ahubwo hagiye gufatwa ingamba z’uko uzihanangirizwa inshuro zirenze ebyiri azajya yirukanwa burundu mu gusigasira umutekano urambye.
Muri aya mahugurwa yateguwe n’ubuyobzoi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije na Polisi y’igihugu, abagize “Community Policing”, barahugurwa uburyo bwo kurwanya ibyaha no kubikumira mbere yuko biba, batanga amakuru ku gihe bityo bakaba ikiraro gihuza abaturage n’inzego za Polisi.

Muri iki gikorwa, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage, yatangaje ko kuba u Rwanda rufite Abapolisi bake, inzego za “Community Policing” zigomba gufata iya mbere bagaragaza ahaboneka ibyaha aho gufatwa nk’abantu bakanga abaturage gusa.

Jules Ngamage agaruka ku bijyanye n’ibiyobyabwenge bihungabanya umutekano, yavuze ko aba babicuruza badakwiye gukomeza kureberwa ahubwo hakwiye kugira ingamba zikomeye zibafatirwa. Yagize ati “Nsabye mwe mushinzwe umutekano ko nimubona umuntu ucuruza ibiyobyabwenge, mwabimenyesha inzego zishinzwe umutekano, byaba ngombwa mu gihe bakomeje kwinangira, bakirukanwa muri ako gace burundu.”

Uyu muyobozi, yatangarije IGIHE ko hari uduce tumwe muri aka Karere nka Kajeke, Sodoma, Gikondo n’ahandi ko hakwiye gushyirwaho amaso cyane, kubera akenshi ibikorwa by’uburaya bihagaragara, ati “Abo abakora uburaya, akenshi bazana abantu batazi aho bavuye rimwe na rimwe bashobora guhungabanya umutekano kuko bo bakira uwo babonye, apfa kuba abazaniye amafaranga gusa.”

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ACP Bosco Rangira, yavuze ko akenshi ibyaha bikorwa n’abantu bityo bakaba ari nabo bagomba gufata iya mbere babikumira, aha yasabye aba bashinzwe “Community Policing” ko icyo bashinzwe atari ugutangaza icyaha cyabaye ahubwo ari ukugikumira mbere, bityo ko aribo bagomba gufata iya mbere bakorana n’abaturage, Polisi n’abasirikare.

Zimwe mu mpanuro aba bagize community Policing muri Kicukiro bahawe, harimo guhora bagira amakenga ku bo babona birirwa bicaye mu duce batuyemo nta kazi bafite ko bagomba kujya bakurikiranirwa bugufi.

Aya mahugurwa agomba kurangira tariki ya 26 Kamena, ahuje abagize “Community Policing” bavuye babiri babiri muri buri Mudugudu, naho abandi 25 bererekeje mu mahugurwa i Nkumba aho bagomba kumarayo ibyumweru bibiri bahabwa ayo mahugurwa yo kwicungira umutekano kuko abenshi bakiri bashya muri uyu mwuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages