Iyi Nama itegurwa w’Umuryango Udaharanira inyungu wa Global System for Mobile Communications Association (GSMA), igahuriza hamwe ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 300 bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, birimo ibizikora, ibikora ’softwares’ zikoresha n’ibindi bitandukanye.
Ni Umuryango kandi urimo ibigo bicuruza serivisi z’itumanaho, ibicuruza internet n’ibindi bitandukanye, ukaba ugamije gushyiraho amahame n’ingamba zongera umutekano w’ikoreshwa rya telefoni ngendanwa ku rwego rw’Isi, ibikorwa bigirwamo uruhare n’inzego zishinzwe gufata ibyemezo ku rwego rwa za leta no ku rwego mpuzamahanga.
Mu Nama y’i Kigali, byari biteganyijwe ko ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, AI n’ikoreshwa rya 5G byari mu ngingo zikomeye zizaganirwaho muri rusange.
GSMA yavuze ko icyemezo cyo guhagarika iyi Nama cyaganiriweho Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda.
Byitezwe ko iyi Nama izasubukurwa mu 2025, ariko amatariki izabera akaba ataramenyekana neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!