Tariki ya 27 Nzeri 2013, i Kigali muri Serena Hotel hazahembwa abanyarwandakazi bitwaye neza mu ngeri zitandukanye, mu irushanwa rya “Diva Awards Afrika 2013”.
Bamwe mu bazahembwa ni abaminisitiri b’abagore, abagize Guverinoma y’u Rwanda, abahanzi b’abakobwa bakizamuka n’abandi bagore bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa mu kwihangira imirimo no kwiteza imbere.
Hazarebwa kandi abagore bagaragara mu bice by’ubukungu n’ubucuruzi (women in business), ikoranabuhanga (ICT), amakinamico n’imideri (theatre and fashion), imikino (sports), abo mu miryango itegamiye kuri Leta (civil society advocacy); abagore bafatwa nk’icyitegererezo muri sosiyete (Public role models) n’abandi.
Richard Kagwa Kalule, Umuyobozi mukuru wa Diva, avuga ko urutonde rw’abazatorwamo abazahembwa rwamaze gukorwa.
Kagwa Kalule yagize ati “Ni igihe gikomeye ko Abanyarwanda bahemba bakanaha agaciro abari n’abategarugori babo bitwaye neza kandi bafite ibikorwa by’indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye.”
Diva Awards Afrika (DAAF) ni ikompanyi ihemba buri mwaka umwari n’umutegarugori ufite ibikorwa byindashyirwa yakoze cyangwa yagezeho (best achievers). Wifuza ibisobanuro birambuye wasura urubuga rwa www.divaawardsafrika.com.



















TANGA IGITEKEREZO