00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi mu bambara imyenda ya Caguwa ntibishimiye icyemezo cya RURA

Yanditswe na
Kuya 25 June 2013 saa 03:15
Yasuwe :

Nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifiteye igihugu akamaro (RURA) gitangaje ko imyinda ya Caguwa bambarira imbere ikwiye guhagarikwa kugurishwa, kuko ifite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, benshi mu bayigurisha n’abayambara siko babibona.
Abatuye mu mujyi wa Kigali bambara imyenda ya Caguwa ndetse n’abayigurisha bumvishe icyemezo cya RURA, baravuga ko batishimiye ko iyo myenda ikurwaho kuko hari byinshi ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ,ndetse (…)

Nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifiteye igihugu akamaro (RURA) gitangaje ko imyinda ya Caguwa bambarira imbere ikwiye guhagarikwa kugurishwa, kuko ifite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, benshi mu bayigurisha n’abayambara siko babibona.

Abatuye mu mujyi wa Kigali bambara imyenda ya Caguwa ndetse n’abayigurisha bumvishe icyemezo cya RURA, baravuga ko batishimiye ko iyo myenda ikurwaho kuko hari byinshi ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ,ndetse kandi ikaba idahenze no kw’isoko ugereranije n’indi myenda yo mw’iduka (ya Magasin).

Hashize igihe kigera k’umwaka n’amezi abiri RURA itangaje ko `Imyenda ya Caguwa y’imbere igomba guhagarikwa gucuruzwa kuko hari zimwe mu ndwara ishobora gutera abaturage bayambara’ gusaa iki cyemezo ntikivugwaho rumwe na benshi mu bambara iyi myenda ndetse n’abayigurisha kuko ngo nta ndwara n’imwe ibatera nta n’uwo bari bumva yateye indwara.

Solange utuye mu murenge wa Rwezamenyo yatangarije IGIHE agira ati “Njye sinzi impamvu bakuraho iyi myenda mu gihe bazi ko ariyo iba ihendutse kandi bizwi ko Abanyarwanda benshi badafite ubushobozi bwo kugura umwenda wo mu iduka (ya magasin)kuko iba ihenze .

David we utuye mu murenge wa Kimisagara we yagize ati “Twe twakuze twambara Caguwa kandi na bakuru bacu batubanjirije niyo bambaye nta n’umwe twumvishe avuga ko iyo myenda yamuteye indwara n’imwe, njye numva bareka umuntu akajya ayambara kuko ubwayo iba ifite umwimerere wayo kuko iba idasa n’indi ”Yakomeje avuga ko urubyiruko rwinshi ruyikunda cyane kuko iyo wabonyemo umwenda washimye.

Uretse abagura iyo myenda ya Caguwa bavuga ko nta kibazo ibateye n’abayigurisha bavuga ko batumva impamvu iyi mwenda yambarirwa imbere (ikariso,isengeri n’indi)iri gucibwa kuko ifasha benshi yaba mu bayambara cyangwa abayicuruza
Umwe mu bagore bacuruza imyenda ya Caguwa mw’isoko rya Nyabugogo yatangarije IGIHE agira ati “Njye maze imyaka itanu ngurisha imyenda ya Caguwa hano mw’isoko rya Nyabugogo ariko sindabona umuntu watewe indwara n’iyi myenda,kandi mbona igurwa n’ingeri zose”

yibaza ti “Ese iyi myenda nibayikuraho, twe nk’abayigurisha n’abayambara bifitiye ubushobozi buke tuzaba abande”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages