Mu makuru yaranze icyumweru kuva kuya 09-15 Ukuboza 2013, twibanze ku makuru avuga ko Inama Nkuru isanzwe y’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yongeye kugirirwa icyizere, abanyamuryango bamwongera indi manda y’imyaka ine. tubagezaho n’inkuru ivuga ko Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yakiriye Perezida w’ishyirahamwe rya volleyball ku isi (FIVB), Ary Graça, n’itsinda yari ayoboye ryari ryitabiriye inama y’ishyirahamwe mpuzamahanga ya volleyball ku rwego rwa Afurika. twabagejejeho n’uko tariki 15 Ukuboza 2013 aribwo Nyakwigendera Nelson Rolihlahla Madiba Mandela yashyinguwe mu gace yavukiye ka Qunu. n’inkuru ivuga ko Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15.


















TANGA IGITEKEREZO