Igihugu cya Australia cyatangije ku mugaragaro gahunda y’ubufatanye n’u Rwanda mu rwego rwo kuzamura ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda. Iyi gahunda izibanda ku gutanga ubumenyi ku bakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umuhango wo kuyitangiza wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kanama 2012.
Igihe yari mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (KIST), ari na ho umuhango wo gutangiza iyi gahunda wabereye, intumwa ya Minisitiri w’intebe wa Australia Bob McMullan yagize ati ’’Australia ifasha leta y’u Rwanda gutanga ubumenyi kugira ngo byinjirize ababifasha, bitange imirimo biciye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro’’.
Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Mike Biryabarema, avuga ko ubundi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakoragamo abantu bafite uburambe ariko nta bumenyi ku buryo ibyakorwaga nta reme ryiza byabaga bifite, none iyo gahunda izatuma u Rwanda rugira impuguke nyinshi muri uru rwego.
Muri KIST hazatangizwa ishami ryigisha ibirebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abaziga muri iryo shami bazatangira kwiga muri Nzeri 2012, bakazarangiza amasomo bafite impamyabumenyi ya diploma. Impuguke zo muri Australia zizagira uruhare runini mu itegurwa ry’imfashanyigisho muri iryo shami.
Ministri w’umutungo kamere Stanislas Kamanzi avuga ko Australia izatanga buruse 32 ku banyeshuri b’Abanyarwanda bazajya kwiga ibirebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Australia, abo banyeshuri ni abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza .
Ikindi ubu bufatanye buzafasha, nk’uko Biryabarema abivuga, ni ukugeza ubumenyi ku zindi nzego n’imiryango ifite aho ihuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo barusheho guteza imbere uru rwego.
Biryabarema avuga ko iyi gahunda y’igihugu cya Australia ihuriyeho n’u Rwanda izatuma umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wiyongera, impanuka zabagamo zikagabanuka, kandi bikazafasha gukora aka kazi hatangizwa ibidukukile.
Minisitiri Kamanzi abona inzitizi zabaga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zizavaho n’umusaruro ukarushaho kugirira Abanyarwanda akamaro.
Ati ”Ubu bufatanye buzadufasha gukuraho inzitizi ziri mu micungire y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bizanafasha kureba uburyo umusaruro uva muri ibi bikorwa uteza imbere igihugu n’abaturage muri rusange’’.



















TANGA IGITEKEREZO