00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka zizaranga imyaka itanu iri mbere zamuritswe: Tujyane muri "Salon de l’Auto-Brussels Expo"

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 January 2025 saa 01:20
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe buri mwaka inganda zikora imodoka zitandukanye mu Isi ziba zabukereye ziteraniye mu Bubiligi, zikagaragaza udushya ziteganyiriza abakiliya bazo mu modoka z’amoko atandukanye ziba zarakoze.

Hamurikwa imodoka zigezweho ziba zimaze igihe kinini zikorwaho, kugira ngo zijyane n’igihe bigizwemo uruhare n’ikoranabuhanga rigezweho, cyane ko muri iyi myaka riri ku muvuduko uri hejuru.

Ni imodoka ziba zikoranye ikoranabuhanga rihambaye, ingingo yo kubungabunga ibidukikije na yo ikitabwaho kuko muri iyi minsi izitangiza ikirere ari amahitamo ya mbere kuri benshi.

Uretse kumurika izo modoka, habaho n’ibiganiro bitandukanye bijyanye n’ibikomoka cyangwa bikoreshwa mu ruganda rw’imodoka zitwara abantu n’ibintu, ibigo bigasangira ubunararibonye n’ibindi.

Ni imurika ngarukamwaka ryitwa ‘Salon de l’Auto’ ribera ahitwa Brussels Expo mu Bubiligi. Iry’uyu mwaka ryatangiye ku wa 10 Mutarama 2025, imodoka zamuritswe zose zikaba ari zo zizaranga iyi myaka itanu iri imbere.

Nk’uko bisanzwe imurika ryatangijwe n’Umwami w’u Bubiligi Philippe ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Alexander De Croo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Bruxelles, Philippe Close.

‘Salon de l’Auto’ y’uyu mwaka yahuje ibigo bitandukanye bikora imodoka z’ubwoko burenga 60.

Harimo inganda zikomeye mu gukora imodoka nka Volkswagen yo mu Budage yashinzwe mu 1937, Groupe Renault yo mu Bufaransa yatangiye gukora mu 1899, Mercedes-Benz yatangiye gukora mu 1926.

Mu nganda zaje kumurika imodoka zikora kandi harimo Groupe Stellantis yashinzwe mu 2021 nyuma yo kwihuza kwa Fiat Chrysler Automobiles yo mu Buholandi na PSA Peugeot-Citroën yo mu Bufaransa.

Muri Groupe Stellantis harimo imodoka zikorwa n’inganda nka Abarth yo mu Butaliyani yatangiye gukora mu 1949, Alfa Romeo nayo yo mu Butaliyani yatangiye gukora mu 1910, Citroën yo mu Bufaransa yatangiye gukora mu 1919, DS Automobiles yo mu Bufaransa yatangiye mu 2014 nk’ishami rya Citroën.

Harimo kandi uruganda rwa Fiat rwo mu Butaliyani rwatangiye gukora mu 1899, Jeep yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye gukora mu 1940, Lancia yo mu Butaliyani yatangiye gukora mu 1906, uruganda rwa Leapmotor rwo mu Bushinwa rwatangiye gukora mu 2015, urwo mu Budage rwa Opel rwatangiye gukora imodoka mu 1899 n’urwa Peugeot rwo mu Bufaransa.

Hamuritswe kandi imodoka zikorwa na Kia yo muri Koreya y’Epfo yatangiye gukora mu 1944 na Groupe Astara yo muri Espagne yatangiye gukora mu 2021 nyuma yo kwihuza kw’inganda zitandukanye.

Zirimo Hyundai yo muri Koreya y’Epfo, yatangiye gukora imodoka mu 1967, Isuzu yo mu Buyapani yatangiye gukora mu 1916 Maxus yo mu Bushinwa yatangiye gukora mu 1996, MG yo mu Bwongereza yatangiye gukora mu 1924, KGM yo muri Koreya y’Epfo yatangiye gukora mu 2019 na Suzuki yo mu Buyapani yantangiye mu 1909.

Mu modoka zamuritswe kandi harimo izikorwa na Ford yo muri Amerika yatangiye mu 1903 n’Uruganda rwa Mazda rwatangiye mu 1920.

Zimwe mu modoka zigezweho zagaragaye muri iri murikabikorwa:

Audi RS Q8

Audi RS Q8 2025 ni imodoka yo mu cyiciro cy’inini zizwi nka ‘SUV’ ikoranye ikoranabuhanga rihanitse kandi rijyanye n’igihe. Guhera ku 137,495 $ ushobora kubona iyi modoka.

Ifite moteri ya litiro 4, ifite ibitembo umunani bikoze mu nyuguti ya V, ikagira ingufu za horsepower zigera kuri 631, iza torque zikaba 627.

Iyi modokda idasanzwe ifite vitesse umunani za automatique, ikagira n’uburyo bwa 4WD, bivuze ko ingufu ziyihutisha zituruka mu mapine yose uko ari ane.

Audi RS Q8 2025 ifata umuvuduko wa kilometero 96 ku isaha mu masegonda 3,4 gusa. Umuvuduko wayo ntarengwa ni kilometero 250 ku isaha.

Ikoranye ikoranabuhanga rihambaye ririmo irikebura umuyobozi w’ikinyabiziga mu gihe igiye guta umuhanda ‘lane departure warning’, feri itunguranye mu gihe hikanzwe inkomyi ‘automatic emergency braking’, n’ibindi byinshi.

KIA EV3

KIA EV3 ni imodoka yamuritswe bwa mbere mu mpera za 2024. Ikoresha amashanyarazi 100%. Moteri yayo ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 600 itarakenera kongera kongererwa umuriro.

Ni imodoka ifite uburemere buri hagari y’ibiro 1.750-1.850. Igira ingufu za horsepower 201 n’iza torque 283. Izi zose zifasha moteri kugira imbaraga kugira ngo imodoka igende.

Ingufu ziyihutisha zituruka mu mapine y’imbere gusa. Igafata umuvuduko vuba kuko iyo ukandagiye kuri accelerator, urushinge rugera ku bilometero 100 ku isaha mu masegonda arindwi gusa.

BMW XM

Imodoka ya BMW XM nayo yari yaserutse muri iri murikabikorwa. Ishobora kuboneka guhera ku 159.000$.

Ikoresha amashanyarazi na lisansi icyarimwe, kuko igira moteri ya V8 ikagira n’indi y’amashanyarazi. Ishobora kugenda ibilometero 50 ikoresha amashanyarazi gusa.

Igira vitesse umunani za automatique ndetse ingufu ziyihutisha zikaba zituruka mu mapine yose uko ari ane, 4WD cyangwa All Wheel Drive.

WV ID3 GTX

Volkswagen ID.3 GTX ni verisiyo ivuguruiye y’imodoka ya ID.3. Ifite moteri y’amashanyarazi ya horsepower 272, ikaba ishobora gufata umuvuduko wa 0-100 km/h mu masegonda 6.2 gusa. Ifite bateri ya 77 kWh, bivuze ko ishobora kugenda intera ya kilometero 240 utarakenera kongera kuyishyiramo umuriro.

Iyi modoka yatangajwe bwa mbere mu 2024, ikaba ishobora kuboneka guhera ku mapawundi 46. 225 [asaga 79.101.560 Frw].

Andi mafoto y’imodoka zigezweho zo kwitega uyu mwaka, zagaragaye muri iri murikabikorwa

Imurikabikorwa ry'imoodoka ryiswe 'Salon de l’Auto' ryatangijwe nk'uko bisanzwe n’Umwami w’u Bubiligi, Philippe ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Alexander De Croo n’umuyobozi w’Umujyi wa Bruxelles Philippe Close
Ni imurikabikorwa ryitabirwa n'abaturutse mu bihugu bitandukanye
Umunyamakuru wa IGIHE mu bitabiriye imurikabikorwa ry'imoodoka ryiswe 'Salon de l’Auto' ribera mu Bubiligi, ryamurikiremo imodoka zigezweho zizaranga uyu mwaka n'indi iri imbere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .