00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yarokotse wenyine mu bana 9 bicishijwe na nyina: Ibikubiye mu gitabo ‘Ma mère m’a tué’ cya Nsengimana

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 9 April 2020 saa 08:41
Yasuwe :

Albert Nsengimana wari ufite imyaka irindwi mu gihe cya Jenoside, yanditse igitabo ‘Ma mère m’a tué’ gikubiyemo ubuhamya bw’inzira yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko we n’abavandimwe be batanzwe na nyina ngo bicwe, n’uburyo ubu yamaze kubabarira nyina.

Igitabo‘Ma Mère m’a tué’ [mama yaranyishe] gikubiyemo ubuhamya bwerekana ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi aho nyina yamwihakanye ndetse akamutanga ngo bamwice n’abavandimwe be umunani na we wa Cyenda ndetse birangira ari we wenyine urokotse.

Nyina yari umuhutukazi naho se ari umututsi. Nsengimana avuga ko yanditse icyo gitabo cy’amapaji 155 kugira ngo yereke abanyarwanda n’abanyamahanga ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nkitekereza kugira ngo igitabo nkisohore, nashakaga gufasha abanyarwanda n’abanyamahanga, nanagaragaze ubukana Jenoside yakoranywe, aho umubyeyi yihakana umwana we, aho umubyeyi afata umwana akamujyana ngo bamwice kandi ari umwana yibyariye.”

Nsengimana avuga ko atari azi ibijyanye n’amoko mu rugo rw’iwabo kugeza ubwo yabimenyeye ku ishuri abibajijwe na umwalimu. Mu buzima bwe ngo ni rimwe risa yigeze kumva nyina arwana na se mbere ya Jenoside.

Jenoside yarateguwe abantu bigishwa ingengabitekerezo yayo. Ibyago bikomeye byabaye ku muryango wa Nsengimana ntabwo babitewe n’ab’ahandi, byose byatewe n’umuryango wo kwa nyina watsembye abana yibyariye.

Inzira y’umusaraba ya Nsengimana n’abavandimwe be yatangiye ubwo yatahaga avuye kuragira ihene agasanga abandi bagiye. Hari ku mugoroba arahamagara abura umuntu. Yari kumwe n’abavandimwe be bato babiri bategereza ijoro ryose babura umuntu.

Ku rupapuro rwa 56 avuga ko yahise ajya kwa Sekuru ubyara se, akamubwira ko yarekeraho guhangayikishwa n’ihene ahubwo akareba aho yihisha we na barumuna be.

Ati “Twari kumwe na barumuna banjye babiri, ayo magambo ndakeka ari nayo ya nyuma Sogokuru yavuze ashobora kuba aribwo bwa nyuma namubonye mbere yo kwicwa.”

Ihene yaraziretse yumvira Sekuru ajya gushaka nyina aho yari yaragiye iwabo. Yari kumwe na ba barumuna be, umwe w’imyaka itatu n’undi w’itanu. Bagezeyo yabajije nyina impamvu babasize araceceka, abaza umwe muri bakuru be bamubwira ko nyirarume yavuze ko nahabasanga abiyicira.

Ku rupapuro rwa 60 avuga ko Nyirakuru yavuze ngo bagende bihangane bapfe neza. Bavuye kwa Nyirakuru ubyara nyina bagiye ku wabyaye se muri batisimu. Bagezeyo barabahishe ariko nawe bukeye arabashorera abasubiza kwa nyirakuru ngo babice.

Basubiye kwa nyirakuru, ngo bakomeje kubabwira ko batabashaka, kandi ko nibahaguma barabiyicira. Bafashe inzira basubira aho bari batuye.

Ati “Twabonye ko nta handi dusigaye, nta wundi dusigaranye dufata inzira tujya iwacu baratubwira ngo mugende mupfe neza.”

Muri iki gitabo avugamo urupfu rwa buri wese mu bavandimwe be n’uko se yishwe. Nyuma yo kubona urupfu rw’abavandimwe be bari kumwe yagarutse kwa Nyirakuru kureba Nyina.

Avuga ko icyari kimujyanye kwa Nyirakuru ari ukubwira nyina ibyabaye no kureba niba barumuna be babasiganye na nyina bakiriho. Akihagera yahuye na mubyara we amubwira ko batekerezaga ko yapfuye. Abajije aho barumuna be bari bamubwira ko bishwe akihava ndetse amubwira ko nyina ari we wabashyiriye abicanyi ngo babice.

Ati “Ntabwo numvaga ko mama yagera ku rwego rwo gufata barumuna banjye ngo abajyane. Byarangoye kubyiyumvisha, nari nabonye bakuru banjye babishe numvaga ko barumuna banjye bakiriho.”

Uko nyina yamushyiriye abicanyi

Nsengimana agarutse kwa nyirakuru, hashize akanya abona nyina aragarutse.

Ati “Nagiye kubona mbona mama araje, arambwira ati karaba, ampa n’isabune. Ndakaraba. Nari nshonje ndavuga nti ibyo aribyo byose agiye kumpa ibiryo ariko ntabwo ari ibiryo yari agiye kumpa ahubwo yari agiye kumfata ngo nanjye anjyane kwa Mukurarinda wari wishe barumuna banjye.”

“Numvaga ko atanjyanye ngo banyice numvaga nibura ko anjyanye ngo ababwire ati aka niko gasigaye mukareke kabeho ngire akana nsigarana ariko ntabwo ariko byari bimeze, Yabwiye mubyara wanjye ati ‘mperekeza’, turagenda aranjyana ngo nanjye banyice, ari naho havuye iri zina ’Ma mère m’a tué’."

Aho banyuraga amushyiriye umwicanyi banyuraga mu bavandimwe ba nyina, na babyara be bamubwira ngo nagende bamwice ni inzoka, ngo Abatutsi Imana yabatanze.

Ati “Twaragiye tugeze hafi y’aho bagombaga kunyicira abaza abari bahari ati abicanyi bari hehe, Mukurarinda ari he ngo aze anyicire n’uyu nguyu. Ariko ntiyari hafi, yari inyuma ari kumwe n’abandi.”

Kwandika igitabo ntabwo byamworoheye kuko imwe mu mirongo yayanditse arira kugeza nubwo impapuro zimwe zatose ndetse akagera n’aho ashatse kubihagarika.

Imibereho ya Nsengimana na nyina nyuma yo kurokoka

Ku rupapuro rwa 84 yerekena ko nyuma yo kurokoka yabayeho yarataye umutwe ubuzima ntabwo ndetse aza guhura na nyina barabana.

Ati “Nyuma ya Jenoside nta handi nari mfite ho kuba, nabanye na mama igihe gito ariko n’ubundi namureba nkahita mubonamo ishusho y’umwicanyi. Hari igihe numvaga nshaka kubaza nti kuki watwaye barumuna banjye bakabica, nkavuga nti nzaba mbimubaza.”

Nsengimana avuga ko babanye igihe gito mbere yuko afungwa, atamwiyumvamo kuko yahageraga agiye kuryama ubundi yabyuka akigendera.

Igihe cyarageze nyina agatabwa muri yombi afungirwa muri gereza ya Kibungo. Yaje gufatwa n’agahinda ndetse yishinja ko yagambaniye nyina.

Ati “Umubyeyi buriya, umubyeyi wakonkeje biragoye nubwo yagukorera ibimeze bite biragoye ngo umwange umukureho amaboko. Ikindi mama ni we nari nsigaranye wenyine. Ntabwo nishimiraga ibyo yakoze ariko nubundi numvaga ari we nsigaranye nta wundi.”

Ageze mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye, yagiye kumusura. Avuga ko nk’umuntu yari asigaranye mu muryango we yumvaga amukumbuye.

Ati “Ngezeyo nagize agahinda na none ngira ibyishimo kuko numvaga nongeye kubona mama nyuma y’igihe kinini. Twararamukanyije arambwira ati warakuze, numva ndishimye.”

Yamuhaye ibyo yari yamushyiye abona arishimye aramusezera arataha undi aramushimira, ati “Ndagukunda mwana wanjye.”

Nyuma yo kumusura ntabwo bigeze bicara ngo baganire kandi ntabwo yigeze amusaba imbabazi. Uyu musore avuga ko nubwo atamusabye imbabazi we yamubabariye. Ku rupauro rwa 107 avuga ko yaje gufungurwa mu 2003 n’imbabazi za Perezida wa Repubulika zahawe abana bato n’abakuze bari bafite uburwayi muri gereza.

Icyo gihe yari amakuru meza kuri we, avuga ko yagiye kumureba kandi ngo baganiriye akanya gato ariko akabona ko arwaye.

Umubyeyi we yavuye muri gereza afite ihungabana rikomeye kubera kubura abana ari we ubatanze, aza kurwara apfa nyuma y’umwaka umwe afunguwe.

Nsengimana Albert ni umwana wa Karindwi mu bana icyenda, akaba ari na we warokotse gusa. Ibyo abara mu gitabo cye cyasohotse muri Mata 2019 byabaye afite imyaka irindwi.

Nsengimana avuga ko nubwo mama we yamuhemukiye, yamaze kumubabarira
gitabo‘Ma Mère m’a tué’ [mama yaranyishe] gikubiyemo ubuhamya bwerekana ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi aho umubyeyi yihakanye umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages