Wibena Impact na Wibena Institute ni ibigo bibiri bitandukanye ariko nanone byuzuzanya bitewe n’imikorere yabyo.
Wibena Impact ni umuryango utari uwa Leta, udaharanira inyungu wibanda ku guhindura imibereho y’urubyiruko n’abagore cyane cyane ab’amikoro make ubafasha guhanga imirimo, kubona ubutabera n’uburenganzira bwabo, ndetse ukanakora ibijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Wibena Institute ni ikigo gitanga amahugurwa y’uburyo bunyuranye na serivisi ku bigo aho kibaha ubumenyi bukenewe mu kazi bakora, bigatuma bwiyongera ku bwo bakuye mu ishuri.
Iki kigo cyigisha abantu indimi mpuzamahanga nk’Icyongereza n’Igifaransa kikabafasha kubona impamyabushobozi mpuzamahanga mu ndimi, kwigisha abantu gukoresha mudasobwa, imiyoborere no gutanga serivisi z’ubushakashatsi ku bigo bya Leta, ibyigenga n’imiryango itari iya Leta.
Ibi bigo biruzuzanya kuko nk’iyo Wibena Impact ibonye umuntu ukeneye nka serivisi zo kwiga kandi atabasha kuziyishyurira, babimufasha binyuze muri Wibena Institute.
Kuri ubu Wibena Institute imaze gutanga serivisi ku bantu barenga 1000 mu Rwanda no hanze gusa ngo irifuza kumenyekanisha ibikorwa byayo ikagera ku rwego rwa Afurika.
Imwe mu nzira bazifashisha mu kumenyekanisha ibikorwa by’ibi bigo byombi harimo gukoresha abantu bazwi cyane bakabafasha kumenyekanisha izina ryabo n’ibikorwa byabo ku ruhando mpuzamahanga.
Mu kugeza ibikorwa by’ibi bigo kure, kuri ubu umunyamakuru Agasaro Tracy yatangiye kubyamamariza byombi.
Wibena Impact na Wibena Institute bikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya Centenary House, bakagira n’amashami muri Kenya ndetse bakaba bagiye no kugaba amashami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi Mukuru wa Wibena Institute na Wibena Impact, Thomas Plura, yabwiye IGIHE ko bahisemo Tracy ngo abamenyekanishe kubera ko babonye ko byabafasha kumenyekana ku mugabane wose wa Afurika.
Ati “Tracy ni umuntu uzwi n’abantu benshi, ni umuntu ukora ibyo yiyemeje gukora, iyo avuze ikintu ubwo ni uko aba acyemera, kandi natwe ni uko dukora [……] Tracy azatumenyekanisha mu bihugu byose bya Afurika, namara kutumenyekanisha muri Afurika tuzatangira gukorana n’ibigo ndetse n’abakozi babyo tubashe kugera ku ntego yacu yo guteza imbere abana, urubyiruko n’abagore tukabageza ku rwego rwo kwigira ku bijyanye n’ubumenyi, n’imibereho.”
Yavuze ko Tracy agiye kubafasha kumenyekana ku rwego rwa Afurika no ku Isi yose ahereye kuri Kigali. Azakoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook na Twitter.
Agasaro Tracy yavuze ko yiteguye gukora inshingano yahawe na Wibena Institute na Wibena Impact.
Ati “Niteguye kubafasha kumenyekanisha izina ryabo n’ibikorwa byabo. Nzifashisha imbuga nkoranyambaga zanjye nka Instagram n’izindi ngaragaza uburyo bakora ibintu byiza haba kwigisha urubyiruko n’abagore. Iyo uvuze guteza imbere urubyiruko n’abagore ukabatinyura kuvugira mu ruhame, ni ibintu byiza bifasha abantu.”
Agasaro Tracy ufatanya itangazamakuru n’ubuhanzi afite abantu barenga ibihumbi 33 bamukurikira kuri Instagram nka rumwe mu mbuga z’ibanze azifashisha.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!