00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Victory Group ikorera ubworozi bw’amafi mu Rwanda no muri Kenya yabonye inkunga ya miliyoni 15$

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 April 2026 saa 10:38
Yasuwe :

Ikigo cyo muri Kenya gikorera ubworozi mu Rwanda, Victory Group, cyahawe inkunga ya miliyoni 15$ itanzwe na AgDevCo mu rwego rwo kwagura ibikorwa byacyo byo korora amafi ya tilapia mu Rwanda no muri Kenya.

Iyi sosiyete ari na yo nyiri Kivu Choice mu Rwanda na Victory Farms muri Kenya, ivuga ko iyi nkunga izafasha kwagura ibikorwa byayo mu bice bishya byo kororeramo amafi muri ibyo bihugu byombi.

Nk’uko Victory ibivuga, iyi nkunga nshya yatanzwe ni inguzanyo ariko yemerera abayitanze kuyihinduramo imigabane, izakoreshwa cyane mu kunoza no gushimangira uburyo bwo gukwirakwiza ibicuruzwa byayo, kugira ngo abaturage benshi babone amafi ku buryo buhoraho.

Iyi sosiyete ikorera ku kiyaga cya Victoria muri Kenya no ku Kiyaga cya Kivu mu Rwanda, igatanga tilapia ku bacuruzi benshi.

Umuyobozi Mukuru wa Kivu Choice mu Rwanda, Emmanuel Bahizi, yabwiye The New Times ko iyi sosiyete ikeneye iyi nkunga kugira ngo yongere umusaruro uve kuri toni 9.000 uzagere kuri toni 30.000 ku mwaka mu 2029 kandi n’umubare w’abakozi uziyongere uve kuri 700 ugere ku 1200.

Victory Group yashinzwe mu 2015 na Joseph Rehmann na Steve Moran, ifite intego ndende yo kugeza poroteyine ihendutse kandi iboneka ku Banyafurika bagera kuri miliyari 2 mu myaka 20 iri imbere.

Iyi sosiyete yubakiye ku buryo buhamye bw’ubucuruzi bukomatanyije burimo korora, gutunganya, gukwirakwiza no kugurisha.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri AgDevCo, John Jakobsson, yavuze ko iyo nkunga ikomeje gutangwa ishimangira icyizere bafitiye Victory Group.

Ati “Iyi nkunga dukomeje gutanga igaragaza icyizere dufitiye ubuyobozi bwa Victory Group n’ubushobozi bwayo bwo kwaguka.”

Yagaragaje ko kuva ishoramari ryabo rya mbere rya miliyoni 4 $ bahaye Victory Group mu 2021, ryatumye yongera umusaruro kandi inateza imbere imikorere yayo.

Victory Group yari yarabonye andi mafaranga angana na miliyoni 35 $ mu 2023, yatanzwe na Creadev, bigaragaza ko abashoramari bashishikajwe cyane n’uburyo iyi sosiyete ikora.

Victory Group ikorera ubworozi bw’amafi mu Rwanda no muri Kenya yabonye inkunga ya miliyoni 15$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages