00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo zirenga ibihumbi 200 zizacanirwa: Ibyitezwe mu 2025/26 mu rwego rw’ingufu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 19 March 2026 saa 08:10
Yasuwe :

U Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ijyanye no kugeza ku baturage amashanyarazi n’ubundi bwoko bw’ingufu butangiza, aho mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2025/26 biteganyijwe ko ingo zirenga ibihumbi 200 zizahabwa amashanyarazi yo mu buryo butandukanye binyuze mu mishinga yagenewe miliyari 124 Frw.

Byitezwe ko muri Kamena 2026, Abanyarwanda bafite amashanyarazi bazaba barageze kuri 87%. Ni mu murongo mugari w’u Rwanda w’ishoramari ry’arenga miliyari 1$ mu myaka itanu, mu mishinga izafasha kubona megawatt 1000 zizaba zikenewe mu mirimo itandukanye y’igihugu.

Uyu mushinga uzajyana no kongera ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda. Ubu mu ngo zirenga miliyoni 3,3 u Rwanda rufite, ingo zirenga miliyoni 2,1 ni zo zari zifite amashanyarazi ubwo uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiraga.

Raporo y’imihingo igaragaza ko mu mishinga ihuriweho yo gucanira ingo zisigaye, hazacanirwa ingo 150. 307 zifatiye ku miyoboro migari yo ku rwego rw’igihugu. Ni igikorwa kizatwara miriyari 110 Frw.

Muri zo, hari ingo 10.400 zizahabwa amashanyarazi afatiye ku miyoboro migari zo mu Ntara y’Amajyaruguru. Izi ziziyongera kandi ku ngo ibihumbi 38 zizahabwa amashanyarazi afatiye ku miyoboro migari zo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu Ntara y’Amajyepfo biteganyijwe ko bitarenze muri Kamena 2026 ingo 41.542 na zo zizaba zarahawe amashanyarazi afatiye ku mirongo migari. Ni na ko bizagenda ku ngo ibihumbi 55.865 zo mu Ntara y’Iburasirazuba, ndetse n’ingo 4.500 zo mu Mujyi wa Kigali.

Biteganjyijwe kandi ko hazatangwa ibikoresho bihindura ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mo amashanyarazi birenga ibihumbi 50.

Uyu mwaka uzarangira ingo ibihumbi 50 zihawe amashanyarazi akomoka ku ngufu z’izuba. Ni ingo ziziyongera ku zirenga ibihumbi 893 zisanzwe zifite ubu buryo.

Hazatangwa kandi imbabura ibihumbi 25 zidakoresha inkwi cyangwa ibikomoka ku bihingwa n’izindi ibihumbi 200 zirondereza ibicwanwa. Ni ibikorwa bizatwara arenga miliyari 10,24 Frw. Ni imbabura zizasanga izindi 1.719.701 zabarurwaga ubwo umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 watangiraga.

Mu gukomeza guteza imbere ingufu zitangiza kandi hazagenzurwa imbabura 2.500 zigezweho, harebwa koko ko zikora neza ndetse zujuje ubuziranenge kurusha izisanzwe.

Ziziyongera ku zirenga ibihumbi 73 byavugwaga ko zamaze kugenzurwa ubwo uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiraga.

Muri uyu mwaka kandi biteganyijwe ko uzarangira ibigo by’amashuri 25 byo mu Rwanda bihawe amashyiga agezweho afasha mu kubungabunga ibidukikije. Ni igikorwa kizashorwamo miliyari 2,9 Frw.

Ibigo by’amashuri 19 kandi bizahabwa gaz yo gucana izwi nka (Liquefied Petroleum Gas: LPG). Ni igikorwa kizashorwamo miliyoni 760 Frw. LPG eshanu zizahabwa abo mu Karere ka Rubavu, i Rutsiro hatangwe imwe, i Nyabihu eshanu, abo mu Ngororero bahabwe ebyiri mu gihe mu i Musanze ari eshatu n’i Burera ari eshatu.

Urwego rw’ingufu mu Rwanda rwateye imbere ku buryo bigaragara. Mu 2000 abagerwaho n’amashanyarazi bari 2%, mu 2010 baba10%, ariko ubu imibare ikaba yararenze 85%.

Mu mpera za 2025 u Rwanda rwari rugeze ku gukora amashanyarazi angana na megawatt 460.

Amashanyarazi akomoka ku ngomero z’amazi mu Rwanda angana na megawatt 109,66 bingana na 24% by’umuriro wose, ava kuri gaz methane angana na megawatt 85,79 bingana na 18% by’umuriro wose.

Amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri angana na megawatt 85, angana na 18% n’akomoka ku mirasire y’izuba ungana na megawatt 12 bingana na 3%.

Kugeza icyo gihe u Rwanda rwabonaga megawatt 39 ungana na 8% ava mu mishinga rufatanyije n’ibindi bihugu, rugatumiza mu mahanga umuriro wa megawatt 106,1 (uva Uganda) 23%, icyakora rukataje mu mishinga itandukanye izafasha kugeza amashanyarazi ku baturage ku kigero cya 100%.

U Rwanda rwiyemeje ko bitarenze mu 2028 ruteganya ko ruzababona megawatt 57,7 zikomoka ku ngomero z’amazi, megawatt 200 zizakomoka ku mu shinga w’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, megawatt 136 z’amashanyarazi azaturuka kuri gaz méthane.

Harimo kandi na megawatt 100 zizaturuka mu baturanyi bijyanye n’ubufatanye busanzweho n’izindi megawatt 162 zizajya ziva mu karere.

U Rwanda kandi rufite umushinga ukomeye cyane wa megawatt 440 w’amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire bitarenze mu 2032.

Mu 2025/26 ingo ibihumbi 200 zizaba zarahawe amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages