Ambasade ya Nigeria mu Rwanda, yohereje aba bakorerabushake muri kaminuza ya UTAB, kugira ngo bafashe iyi kaminuza mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Umuyobozi mukuru wa UTAB, Padiri Dr. Gilbert Munana, yavuze ko ibi byerekana umubano mwiza hagati y’ibihugu bishyigikira gahunda yo kwigira nk’Abanyafurika.
Ati “Nkuko Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] akunda kubivuga, uyu munsi Abanyafurika tugomba kwishakamo ibisubizo, kandi nta kibazo kitagira igisubizo. Bisaba kuba abantu bari hamwe, nk’abanyafurika tukareba tuti ni iki twabyaza umusaruro? Imbaraga dufite ni izihe?”
Akomeza avuga ko aba bakorerabushake ari abahanga mu kwigisha ibintu binyuranye birimo ubuhinzi, ubumenyi bwa mudasobwa, ikoranabuhanga, ubumenyi bw’Isi, ndetse n’ibaruramari.
Padiri Dr. Gilbert Munana agaragaza ko aba barimu bagiye gufasha kongera ubumenyi iyi Kaminuza itanga ndetse n’igihugu muri rusange.
At “Tubitezeho kugira icyo bongera ku ireme ry’uburezi. Nka kaminuza yacu igomba guha abanyeshuri uburezi bufite ireme, ni iby’agaciro kenshi ko twagize aya mahirwe.”
Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Zanna, yavuze ko ubu bufatanye butari mu Rwanda gusa kuko ibikora no mu bindi bihugu bya Afurika.
Ati “Tumaze igihe dutanga impuguke z’abakorerabushake, abarimu, abaganga, abaforomo n’abigisha ibijyanye n’ubuganga. Nigeria imaze igihe ikora ibyo byose mu Afurika ndetse n’ahandi nko mu bihugu byo mu birwa bya Caraïbes, nka Jamaica, Belize n’ibindi birwa.”
Aba bakorerabushake boherejwe n’umuryango wo muri Nigeria wa ‘Technical Aid Corps (TAC)’, ushakira ibihugu mpuzamahanga impuguke bikeneye ziturutse mu Nigeria, ukaziboherereza binyuze mu masezerano y’ubufanye hagati ya Nigeria ndetse n’igihugu gikineye izo mpuguke, zikabimaramo imyaka ibiri.
Ni muri urwo rwego binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye na Nigeria, rwasabye abakorerabushake 16 b’abarimu muri kaminuza, ariko haboneka barindwi.
Batanu muri bo bakaba baratangiye imirimo yabo muri Kaminuza ya UTAB. Aba bose bafite Impamyabumenyi y’Ikirenga (Phd), ndetse bose bakaba ari abarimu bakuru muri za Kamikuza.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!