Pasiteri Mpyisi ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ivugabutumwa n’uburezi mu Rwanda, aho mu 1997 we na bagenzi be batangije kaminuza yigenga, UNILAK, ashinga n’ishuri ryigisha Bibiliya i Nyamirambo.
Yitabye Imana tariki 27 Mutarama 2024 ubwo yari afite imyaka 102 y’amavuko. Abakurikiranira hafi umurimo w’ivugabutumwa bahamya ko ari we mushumba wari ufite imyaka myinshi mu Rwanda.
Mu mugoroba wo guherekeza Pasiteri Mpyisi uri kubera mu busitani bwa Panorama Hope ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro kuva tariki ya 29 Mutarama 2024, hari gutangwa ubuhamya bwinshi, bugaruka ku buzima bwihariye bwaranze uyu mushumba.
Rwigema yahamije ubutwari bwa Mpyisi
Rwigema yamenyesheje abitabiriye uyu mugoroba ko yamenye Pasiteri Mpyisi ubwo yari umwana, igihe yari yagiye kuri misiyoni ya Gitwe kumva uko uyu mushumba asemura inyigisho z’abamisiyoneri b’abazungu.
Ati “Ndi umwana, twajyaga muri Misiyoni Gitwe, habaye iteraniro ariko tukajyanwa no kumva cyane cyane uko umupasitoro w’umwirabura asemurira umuzungu. Kumva umuzungu avuga, ukumva noneho Umunyarwanda ari gusemura ibyo twebwe tutumvaga, bigahuruza abantu benshi, abana, abakuru bakahahurira.”
Uyu munyapolitiki yatangaje ko ubwo yari mukuru, yagize amahirwe yo kumenyana na Pasiteri Mpyisi, baba inshuti, amumenyaho ko yari umunyakuri, akavuga ashize amanga ibyo yabonaga bitagenda neza, kandi akabibwira buri wese; nta n’umwe atinya.
Ati “Pasitoro Mpyisi yari umunyakuri. Ukuri kwe ntabwo ari kwa kuri gusigiriza, kubwira umuntu kubera ko ushaka kumushimisha. Nubwo yagize akamaro mu mateka ye, akaba Umujyanama w’Umwami, na we yaramwubahukaga, akamubwira icyo atekereza. Hari n’igihe yashakaga Umwami Nkubito y’Imanzi Mutara Rudahigwa, bikamugora kugira ngo wenda amubone, bikaba ngombwa ko abwira Umugabekazi ngo ‘Ndashaka kubonana n’Umwami. Mpa umwanya nzamutumire, tubonane’.”
Yasobanuye ko Mpyisi yatumiye Mutara III Rudahigwa, na we aramwitaba. Uyu mushumba yamusobanuriye uburyo igihugu kiri mu bibazo mu gihe cyari kigikolonizwa n’Ababiligi kandi batagikunda, amugezeho igitekerezo cy’uko u Rwanda rwabana n’abandi barimo Abanyamerika, aramwemerera, amuhuza n’abamisiyoneri b’i Gitwe.
Kuba Pasiteri Mpyisi yarigeze guhabwa ubwenegihugu bwa Kenya, Rwigema yasobanuye ko byatewe n’uko uyu mushumba yatinyutse, akabwira Perezida w’iki gihugu ibyo yabonaga bikwiye gukosorwa kugira ngo gitere imbere kurushaho.
Urukundo, nk’uko Rwigema yakomeje abisobanura, ni urundi rwibutso rukomeye afite kuri Pasiteri Mpyisi, kuko yakundaga abo mu byiciro byose; kuva ku bato kugeza ku bakuru, abo azi n’abo atazi.
Rwigema yasobanuye ko Mpyisi ari na we wafashije Umwami Kigeli V Ndahindurwa kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ko yagize uruhare rukomeye mu kuzana umugogo we nyuma yo gutangira muri Virginia mu 2016.
Yagize ati “N’Umwami Kigeli yamubaye hafi. No kugira ngo ajye muri Amerika, ni we wamujyanyeyo. Igishimishije ni uko ari na we wazanye umugogo w’Umwami. Ubu turi mu minsi yo kwibuka intwari z’igihugu. Pasiteri Mpyisi ni intwari. Nta n’icyabuza ko yabona icyo cyiciro cy’ubutwari.”
Rwigema yamenyesheje abari muri uyu mugoroba ko mu 1997 ubwo yari Minisitiri w’Intebe, Pasiteri Mpyisi yamusuye ku biro bye, amusaba gukomeza gukora akazi neza, amumenyesha ko uburezi bwari bwarahungabanye bwagombaga gukomera, baganira no ku bumwe n’ubwiyunge.
Cardinal Kambanda yazirikanye urukundo rurenze amadini rwaranze Mpyisi
Arikiyepisikopi wa Kigali yamenyesheje abitabiriye uyu mugoroba ko yahuye bwa mbere na Pasiteri Mpyisi ubwo bari bagiye gutabara umuryango w’umukirisitu wari witabye Imana, bahurira muri misa ngarukamwaka yo kwibuka uwitwaga Rwabutogo Francis. Yahamije ko uyu mushumba yari inshuti ya bose, birenze amadini.
Kambanda yasobanuye ko mu 2022 yagiye i Kigufi mu Babikira, kwa Musenyeri Bigirumwami, ahahurira na Pasiteri Mpyisi, baraganira. Ati “Twahereye mu gitondo, saa mbiri n’igice, ambwira amateka menshi nk’umuntu w’Umunyarwanda mukuru, ambwira rero n’impamvu ari i Kigufi, aravuga ati ‘Bigirumwami naramukundaga’.”
Muri uwo mwanya, ngo Pasiteri Mpyisi yabwiye Kambanda uko yitabiriye ibirori bya Musenyeri Bigirumwami mu 1952, ati “Mu 1952 nagiye mu birori bye, ndi umupasitoro, atantumiye [Yavugaga ukuri] ariko kubera ko namukundaga, njya mu birori bye i Kabgayi. Rero n’ubu ngubu naje kwa Bigirumwami kuharuhukira.”
Cardinal Kambanda yasobanuye ko Pasiteri Mpyisi yasize umurage wo gutanga Bibiliya, kandi ko hashize iminsi mike na we amuhaye impano y’iki gitabo cyera. Ati “Nari mvuye mu butumwa hanze, ariko nitegura no kujya mu bundi butumwa, mbona banzaniye Bibiliya.”
“Umuntu wayizanye ntabwo namubonye, nsangamo inyandiko ko ari impano Pasiteri Mpyisi anyoherereje. Byankoze ku mutima ku buryo navugaga ngo nzajya kumusura, mushimire, hanyuma nongera kujya mu butumwa, nabonye inkuru mbi ko yitabye Imana ndi hanze mu butumwa.”
Mu rwego rwo guha icyubahiro Pasiteri Mpyisi no kuzirikana imbaraga yashyize mu ivugabutumwa, Cardinal Kambanda yamenyesheje abitabiriye uyu mugoroba ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uzatanga Bibiliya 102 zingana n’umubare w’imyaka uyu mushumba yari afite, ubwo azaba aherekezwa bwa nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!