Urugereko rwa mbere rw’urwo rukiko rwatangaje ko guhagarikwa ku kazi kwa Erick Kabalisa Makala byashingiye kuri raporo yagiye akorerwa zigaragaza imikorere ye mu kazi kandi bigakorwa hubahirijwe amategeko y’u Rwanda.
Kabalisa yavuze ko yagerageje kwegera inzego zitandukanye zagombaga kumurenganura mu Rwanda ariko ntizigire icyo zibikoraho ariyo mpamvu yaregeye urwo rukiko.
Yavuze ko ubwo yirukanwaga, atigeze amenyeshwa amakosa yakoze ngo yiregure, ariyo mpamvu yashingiragaho avuga ko yirukanwe mu buryo butubahirije amategeko.
Uwareze yavugaga kandi ko atumva impamvu yirukanwe wenyine mu gihe hari bagenzi be raporo z’imikorere zagaragazaga ko bafite amanota amwe cyangwa ari munsi ye bo bakiri mu kazi.
Urukiko rwavuze ko kuba ari we wirukanwe kandi hashingiywe ku mikorere ye, bitavuze ko ibyakozwe bitubahirije amategeko cyangwa kurenganywa kuko hari bagenzi be bakiri mu kazi.
U Rwanda mu rubanza rwari ruhagarariwe n’intumwa nkuru ya Leta.



















TANGA IGITEKEREZO