Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 22 Gicurasi 2024, kibera kuri Ambasade y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa ku Ngoro y’Amahoro mu mujyi wa Hague uri mu Ntara y’Amajyepfo mu Buholandi.
Abagera ku 100 barimo abanyapolitiki, abadipolomate, n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.
Iki gikorwa cyabayeho kandi cyitabiriwe na Ambasaderi Olivier J.P. Nduhungirehe, Ambasaderi w’u Bufaransa François Alabrune banatanze ikaze muri iki gikorwa ndetse na Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana,
Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro nk’ibi bifasha gutanga isomo rirebana no gutanga ubutabera ku byaha bya Jenoside.
Ati “Ntekereza ko ibi biganiro hari uruhare runini bigira mu kwigisha mu buryo bwa Diplomasi, ubumenyi busanzwe ndetse n’indi mibereho y’abaturage batuye Hague.”
“Aha bahamenyera byinshi birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakamenya neza impamvu yo gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka nayo ndetse no kuburanisha abakoze ibyaha bya Jenoside.”
Ambasaderi François Alabrune yashimangiye ko Kwibuka bidakwiye kuba amasigaracyicaro ahubwo bikwiriye gusiga ubutumwa buvuga ko “ibyo twibuka ntibikwiriye gusubira.”
Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, yasabye inkiko mpuzamahanga korohereza iz’imbere mu gihugu.
Yagize ati “Inkiko mpuzamahanga zifite umukoro wo kumva no gusubiza ubusabe n’ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu. Ibyo bizatanga umusanzu mu buryo bwo gukomeza kubona ubufasha bworohereza inkiko z’imbere mu gihugu.”
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, yavuze ko “Urugamba rw’ubutabera si urw’umunsi umwe, icyumweru cyangwa umwaka. Tugomba kururwana ubuzima bwose inshuro nyinshi, buri wese muri twe, muri buri cyiciro agomba kugira uruhare rwe.”
Umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza ya Leiden mu Buholandi, Prof. dr. Carsten Stahn, yashimangiye ko Ikiganiro nk’iki ndetse n’inkuru z’abarokotse Jenoside ari ingirakamaro ariko ibikorwa byo Kwibuka bikaba andi mahirwe yo kurebera hamwe uruhare rw’inkiko mpuzamahanga.
Uyu muhango wagize ikiganiro kirambuye cyagizwemo uruhare n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Hague, Mame Mandiaye Niang, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, Umushinjacyaha Mukuru wungirije mu mutwe wo wihariye wo kurinda iterabwoba mu Bufaransa, Guillaume Lefevre Pontalis n’Umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza ya Leiden mu Buholandi, Prof. dr. Carsten Stahn.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!