Yabigarutseho mu kiganiro na BBC, cyagarukaga kuri urwo ruganda n’uburyo abona rufasha u Rwanda mu guhanga n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kwiyongera.
Ati “Uru ruganda rufata gaz méthane iri mu Kiyaga cya Kivu, rukayitunganyamo amashanyarazi ashyirwa mu muyoboro mugari w’amashanyarazi mu gihugu. Uyu munsi tugira uruhare mu gutunganya hagati ya 24% na 25% by’umuriro w’amashyanyarazi u Rwanda rutunganya, bituma uruganda ruba mu nganda nini mu gihugu.”
Shruti Aggarwal yakomeje agaragaza ko uru ruganda rugira uruhare mu gutuma u Rwanda rukomeza urugamba rwo kwihaza mu muriro w’amashanyarazi kandi rukora ijoro n’amanywa mu gutanga amashanyarazi, bifasha cyane inzego zirimo nk’ibitaro, amahotelil n’inganda.
Yakomeje ati “Kimwe mu bintu u Rwanda rwakoze muri iyi myaka mike ishize, ni ukugabanya gushingira ku nganda zikora amashanyarazi zikoresheje mazutu. Mu mateka izo nganda zitanga umuriro ariko ziba zihenze.”
Yashimangiye ko uruganda rwa Shema Power Plant, runafasha u Rwanda kubungabunga ibidukikije no kwigira muri ibi bihe ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira ku ruhando mpuzamahanga.
Shruti Aggarwal yavuze kandi ko ibihe Isi irimo byagize ingaruka zikomeye ku bukungu kandi byagaragaje ko urwego rw’ubukungu n’urwego rw’ingufu ari magirirane.
Yagaragaje ko uko ibikomoka kuri peteroli byagiye bizamuka, ari na ko ibihugu bya Afurika bigikoresha mazutu cyane mu gutunganya amashanyarazi bigorwa cyane.
Shema Power Plant iherereye mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019, imirimo yo kurwubaka irangira muri Gashyantare 2024 rutwaye miliyari 400 Frw.
Amashanyarazi u Rwanda rutunganya yakomeje kwiyongera ava kuri megawatt 238.36 mu 2020/202 agera kuri megawatt 404.6 mu Ukuboza 2025. Abarenga 85,4% batuye mu Rwanda bagerwaho n’amashanyarazi.
Mu 2034 byitezwe ko u Rwanda ruzaba rutunganya megawatt 1.066 nk’uko gahunda ngari y’Urwego rw’Ingufu mu Rwanda, REG, y’imyaka 10 ibigaragaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!