Ibi ni bimwe mu byaranze umunsi wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, byabereye mu Karere ka Gicumbi.
Igikorwa cyabaye cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ko "Urubyiruko rw’abakorerabushake nta kudohoka mu bikorwa bishyira umuturage ku isonga."
Urubyiruko rumaze kumva amateka atandukanye y’uburyo inkotanyi zabanaga n’abaturage mu gihe cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, rwashimangiye kuzatera intambwe idasubira inyuma mu kubungabunga ibyagezweho.
Bisengimana Jean Claude wahawe inka yongeye kwibutsa uko bari babanye n’inkotanyi kandi ashima uburyo bazirikanye imibanire y’abaturage bo ku Mulindi n’Inkotanyi.
Ati “Inkotanyi twabanye neza hano ku Mulindi kugera Gishambashayo, twazifashaga gutwara ibiryo zimaze guteka tukabigeza aho zirwanira ku rugamba.”
Yongeyeho ati “Twatashyaga inkwi zo guteka ibiryo by’abasirikare ba RPA, ibindi biti bakabikoresha bacukura indaki. Iyo twarwaraga na bo baratuvuraga, bakaduha imiti. Kuba urubyiruko rwazirikanye uburyo twabayeho bakatugabira Inka turabashimiye cyane.”
Nyiramararo Angelique ufite imyaka 55, yashimangiye ko kugeza ubu akiri Inkotanyi nubwo atangiye kugera mu zabukuru, kuko zamukuye ku Mulindi akabana na zo imyaka ibiri mu Murenge wa Rubaya hazwi nka Gishambashayo.
Ati “Kuva mu 1990 twabanye na bo hano, twarwara bakatuvura. Twajyanye Gishambashayo ariko kubona bangabiye inka nzahora nitwa Inkotanyi kugeza nshaje, Imana ibahe umugisha."
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimye ibikorwa by’urubyiruko rukora hagamijwe kubaka iterambere ry’igihugu, arwizeza ubufasha bwa Leta.
Ati “Mukomereze aho kuko hari byinshi mudufasha ndetse muri Covid-19 mwarabigaragaje. Ahantu hose tubakenera muritanga, gusa aho muzajya mugira imbogamizi muzatwegere turahari nk’abayobozi tuzabafasha."
Urubyiruko rwasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa by’abakorerabushake rwashimiwe umusanzu ukomeye rugira, aho muri muri iyi minsi ishize rwubakiye abatishoboye amazu umunani, rutanga inka eshatu mu Murenge wa Kaniga, bakora uturima tw’igikoni bashimangira ko umuturage ahora ku isonga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!