00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rutuye mu mahanga rwasobanuriwe icyateye FPR-Inkotanyi gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda

Yanditswe na Shumbusho Djasiri
Kuya 16 July 2022 saa 08:48
Yasuwe :

Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu Rwanda, bakaba bari mu bitabiriye urugendo rwo gusura u Rwanda ruri kuba ku nshuro ya kabiri, ruzwi nka ‘Rwanda Youth Tour, basobanuriwe impamvu FPR-Inkotanyi yinjiye mu rugamba rwo kubohora igihugu, rwasojwe ku itariki ya 4 Nyakanga 1994, ari narwo rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rubyiruko rurenga 120, rwaturutse mu bihugu birenga 20 byo hirya no hino ku Isi, aho rugizwe n’abageze mu Rwanda mbere, ariko hakabamo n’abageze mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere.

Iki gikorwa kigamije kubamurikira igihugu, kugira ngo bamenye inkomoko yabo, ariko banamenye igihugu muri rusange, amahirwe gitanga n’uburyo bashobora kugira uruhare mu kugiteza imbere muri rusange.

Mu biganiro uru rubyiruko rwahawe, rwasobanuriwe impamvu ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zinjiye mu rugamba rwo kubohora igihugu, babwira imigendekere y’urugamba ndetse n’uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda rushya.

Sheikh Harerimana Abdul Karim uri mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, yasobanuye uburyo kuva na kera Leta ya Habyarimana itari yarigeze yumva icyifuzo cy’Abanyarwanda batuye mu mahanga bifuzaga gutaha, ibyatumye basigarana amahitamo yo kurengera uburenganzira bwabo binyuze mu ntambara.

Ati “Kuva ku ntangiriro y’Urugamba rwo kubohora igihugu, Leta yari iyobowe na Perezida Habyarimana ntabwo yigeze yifuza kugirana ibiganiro na FPR-Inkotanyi, bashyiragaho impamvu zitandukanye [bavuga ko abateye ari] abaturage ba Uganda, nta mpamvu yo kuvugana nabo.”

Yavuze ko uretse kwanga ko Abanyarwanda bataha, politiki ishingiye ku moko n’ubukungu butari bwifashe neza, byose byatumye FPR-Inkotanyi ibona ko ikwiriye kwegura intwaro.

Yatanze urugero ku buryo Abanyarwanda benshi batekerezaga ko batahaho badahabwa inkunga n’amahanga, ndetse n’abanyeshuri ugasanga barahabwa amafunguro n’imiryango mpuzamahanga.

Ati “Leta ntiyari ishoboye kugaburira abana bayo, ariko imitekerereze [ya FPR] ivuga ko tubishoboye. Dushoboye kubaka ubukungu bwacu.”

Yashimangiye ko nyuma y’uko Habyarimana abonye ko ingabo ze zidashobora kwikura imbere ya FPR-Inkotanyi, yinjiye mu biganiro ariko akanga kubahiriza imyanzuro yabifatiwemo, yifashishije impamvu zitumvikana.

Harerimana kandi yasobanuye uburyo Habyarimana yishwe n’abantu be, ashingiye ku muburo wari watanzwe na RTLM, werekana ko ‘bari bafite amakuru.’

Ati “Ndavuga ko yishwe n’abantu be n’umunwa wanjye kandi nizeye ko ibyo ndi kuvuga ari ukuri, kuko uretse n’ibyari byatangajwe na Kangura ndetse n’ibindi bitangazamakuru byabo, kuri uwo munsi, ku itariki ya 6 Mata 1994, RTLM yarimo kubwira Abanyarwanda gutegereza gato…bakomeje kubisubiramo inshuro zigera mu 10 kugera igihe indege yaraswaga. Bari bafite amakuru.”

Yashimangiye ko icyashoboje FPR-Inkotanyi kwinjira mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no kurutsinda, ari urukundo rw’igihugu.

Ati “Icyabiteraga ni ugukunda iki gihugu. Abanyamuryango ba FPR kuba mu ntangiriro kugera ubu, u Rwanda ruruta buri wese na buri kintu. Iyo u Rwanda rugukeneye, ureka buri kimwe cyose, niyo mpamvu abantu bitwaje intwaro mu 1994 kugira ngo babohore iki gihugu. Gukoresha intwaro ntabwo byari yo mahitamo ya mbere.”

Ku ruhande rwa Maj. Gen. Bayingana Emmanuel, yasobanuye uburyo igitekerezo cyo kuzabohoza u Rwanda cyatangiye bakiri bato biga muri kaminuza.

Ati “Nkiri muri kaminuza, twagiraga [umwanya] w’ibiganiro nk’ibi. Twageraga ahantu tugakinga inzu, tukavuga ukuntu tuzabohora u Rwanda…Twageze tumara ukwezi mu mahugurwa yo gusobanukirwa ukuntu bizagenda, byari mu 1987. Muri iyi minsi bimeze nk’itorero ry’Indangamirwa.”

Yavuze ko intsinzi ya FPR atari intsinzi y’urugamba gusa, ahubwo ari intsinzi y’u Rwanda rushya.

Ati “Intsinzi ya FPR ni intsinzi y’Abanyarwanda, ni intsinzi y’Ubunyarwanda, intsinzi yerekana gukunda igihugu cyawe kandi [ikerekana] ubumwe kuko yari intsinzi y’ubumwe [bwatsinze] amacakubiri.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasobanuye ko ari amahirwe kuba urubyiruko rushobora kuganira n’Abanyarwanda bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko badakwiriye kuyapfusha ubusa.

Yavuze ko nyuma y’uko igihugu kibohowe, urugamba rukurikiyeho ari ugukorera igihugu no kugikunda, ati “Uyu munsi taragifite [igihugu]. Uwo murage tuvuga wo gukunda igihugu…ntabwo ari amagambo. Gukunda igihugu bigaragarira mu bikorwa mwakoze.”

Yashingiye ko ubumwe ari wo musingi w’u Rwanda, ati “Ikindi tubona gikwiriye kubaranga ni ubumwe…igihe cyose turi kumwe, dufite intego imwe tukarenga Abahutu, Abatutsi n’Abatwa kuko ntacyo twungutse…n’abesenye igihugu cyacu ntacyo bungutse uretse kuzerera ibihugu n’amahanga.

Yashishikarije kandi uru rubyiruko gukunda umurimo rugaharanira kuwunoza, bagahesha ishema igihugu cyabo mu mahanga.

Sheikh Harerimana Abdul Karim uri mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, yasobanuye uburyo kuva na kera Leta ya Habyarimana itari yarigeze yumva icyifuzo cy’Abanyarwanda batuye mu mahanga bifuzaga gutaha
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasobanuye ko ari amahirwe kuba urubyiruko rushobora kuganira n’Abanyarwanda bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu
Ku ruhande rwa Maj. Gen. Bayingana Emmanuel, yasobanuye uburyo igitekerezo cyo kuzabohoza u Rwanda cyatangiye bakiri bato biga muri kaminuza
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves, ni umwe mu batanze ibiganiro

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages