Abanyarwanda baba mu mahanga ni bo babanje gutora tariki 14 Nyakanga 2024, kandi Komisiyo y’amatora yagaragaje ko bitabiriye ku rwego rwo hejuru. Urugero ni urw’abatoreye muri Uganda.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga, Abanyarwanda baba mu Rwanda na bo bazindutse, bajya gutora abakandida bashyigikiye. Umwihariko ukomeye ni uko urubyiruko rugera kuri miliyoni ebyiri rwatoye bwa mbere.
Urubyiruko rutoye bwa mbere rwagaragaje ko runejejwe no kuba rwagize uruhare mu guhitamo uzayobora u Rwanda n’abiteguye kuba intumwa za rubanda.
Tuyishimire Esther w’imyaka 23 yatoreye kuri site ya Gasaraba mu karere ka Kicukiro. Yavuze ko yashimishijwe no kuba yatoye umukandida ashyigikiye, agaragaza ko yiyumvamo inshingano yo kugira amahitamo ashingiye kuri demokarasi.
Ati “Gutora kuri njyewe ni ingenzi kuko ndi Umunyarwandakazi numva ko bindeba kandi nshyigikiye demokarasi. Igikorwa cyo gutora cyagenze neza cyane, byari ibyishimo kuri njye kuko yari inshuro ya mbere. Nishimiye ko natoye umukandida wanjye kandi ijwi ryanjye rikaba rigiye kubara.”
Manzi Titus w’imyaka 25 watoreye kuri site ya Authentic Primary School muri Kicukiro. Yatangaje ko atewe ishema no gutora, asobanura ko ari umusanzu yatanze uganisha igihugu ku hazaza heza.
Ati “Ni byiza cyane kandi ni ibyishimo. Igikorwa cy’itora cyagenze neza, ni ishema kuba natoye abayobozi mbona ko bafite aho bangeza imyaka itanu iri imbere, ndetse n’ibyumba bya site yacu byari biteguye neza mu buryo bugaragara ko imyiteguro yagenze neza.”
Ngarambe Prime w’imyaka 25 yatoreye kuri site ya APACOPE mu karere ka Nyarugenge. Na we yavuze ko yishimiye kubona igikorwa kigenda neza, yongereho ko nk’urubyiruko yagize uruhare mu mahitamo n’iterambere bye ndetse n’iby’igihugu muri rusange.
Ati “Aho natoreye bari biteguye neza cyane, buri muntu yabashije gutora neza kandi ku gihe, nta gutinda ku murongo kuko hari hari abadufasha, mu kutuyobora no kudusobanurira. Ikindi kandi, ubwitabire bwari bwiza, cyane cyane urubyiruko.”
Clairia Mutoni na we watoreye kuri iyi site, yavuze ko yishimiye ko na we uyu munsi yagize uruhare mu bimukorerwa nk’Umunyarwandakazi wese uzi ikimukwiriye, ubwo yihitiragamo umukandida abona ukwiye kumuyobora.
Ati “Iki gikorwa cy’itora cyagenze neza cyane kuko cyakurikije amabwiriza yatanzwe ndetse bakaba batambukije mbere abakuze n’abafite ubumuga kugira ngo badategereza igihe kinini ndetse byose byakozwe mu mahoro.”
Bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bategereje kuzakora ibizamini bya leta batoreye mu ishuri ryisumbuye rya Rugunga bavuze ko banejejwe n’uko bazayoborwa n’umuyobozi bazaba bishimiye kuko bamwitoreye kandi bizera ko bazabageza ku iterambere bifuza.
Aba banyeshuri bongereyeho ko bashize amatsiko kuko batari bazi uko gutora bigenda. Bashishikarije bagenzi babo kuzubaha umuyobozi uzatsinda amatora n’abazatsinda amatora y’abadepite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!