00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rurenga 12000 rwiganjemo urwakoreshaga ibiyobyabwenge rumaze kugororwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 December 2017 saa 01:27
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe Aimé, avuga ko ibigo ngororamuco bimaze gutanga umusaruro ukomeye kuko mu gihugu hose urubyiruko rurenga ibihumbi 12, ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rwiganjemo urwakoreshaga ibiyobyabwenge rwahinduriwe icyerekezo cy’ubuzima binyuze mu masomo n’indangagaciro bihatangirwa.

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rungana n’ibihumbi 16 rukoresha ibiyobyabwenge, ururi munsi y’imyaka 18 rugera ku bihumbi bitatu mu gihe abakuze basaga ibihumbi bitanu.

Mu kiganiro ‘Kubaza bitera kumenya’ cya RBA cyo ku Cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2017, Bosenibamwe yasobanuye ko inshingano z’ikigo ayobora zirimo no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze bakoresha ibiyobyabwenge n’inzererezi bikabagiraho ingaruka.

Yagize ati “Turashimira Leta kuba yarashyizeho uburyo bwo guhangana n’ubuzererezi n’abakoresha urumogi. Inshingano z’ikigo ngororamuco ni ugukumira, kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe ababa barakoresheje ibiyobyabwenge bikabashora mu busambanyi, mu bujura, gukubita, gukomeretsa n’ibindi.”

Asobanura ibijyanye n’imibare y’abamaze gufashwa n’ibigo yagize ati “ Kuva ikigo cya Iwawa gishinzwe n’icya Gitagata, tumaze kugorora urubyiruko rugera kuri 12 228. Nibo bana b’Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 18 na 35 bamaze kugororwa.”

Yakomeje asobanura ko nyuma yo kubagorora mu mezi 12, bigishwa amasomo atuma bahindura imitekerereze kugira ngo bazasubire mu buzima busanzwe bashobora kwigirira akamaro n’igihugu muri rusange.

Bosenibamwe yanavuze ko banakurikirana bareba niba koko abagorowe bagasubizwa mu buzima busanzwe barakomeje gukora ibyo batojwe ndetse niba batarasubiye mu biyobyabwenge, avuga ko abarenga 90% bigaragara ko batigeze babisubiramo.

Ati “Iyo tubaze neza dusanga 90% by’abana bavuye Iwawa barahinduye ubuzima bwabo, ntibasubiye mu biyobyabwenge gusa dufite abandi hafi 10% bagera mu midugudu yabo wenda hakaba nta gahunda ifatika yo kubasubiza mu buzima busanzwe no kubakurikirana, icyo gihe bagasubira mu biyobyabwenge. Abo barongera bagafatwa bakongera bakagororwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP. Theos Badege, yasabye Abanyarwanda bose kuzirikana ingaruka z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge haba ku buzima bw’abantu ndetse no ku bukungu bw’igihugu, bagatanga amakuru ababikoresha n’ababicuruza bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Minisiteri y’Ubutabera iherutse gutangaza ko mu mushinga w’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, biteganyijwe ko igihano cy’abakoresha ibiyobyabwenge gishobora kuzikuba inshuro 10 z’igisanzwe mu rwego rwo guca intege ababikora no kugabanya ingaruka zabyo ku Banyarwanda.

Ubusanzwe mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ingingo ya 594 yavugaga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 kugeza kuri 5,000,000.

Bosenibamwe Aimé yavuze ko mu bigo bya Iwawa n’icya Gitagata hamaze kugororerwa urubyiruko rugera kuri 12 228

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages