Yabitangaje mu gikorwa cyo gutangiza umushinga witwa ‘Amateka Series’, wabereye kuri internet aho abakurikiye iki gikorwa banasusurukijwe na n’umuhanzi Burabyo Dushime Yvan umaze kwamamara mu muziki nka Yvan Buravan.
‘Amateka Series’ ni Ubukangurambaga bwatangijwe n’urubyiruko ruba mu mahanga, bugamije kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amateka y’u Rwanda ndetse n’ubugeni mu ngeri zitandukanye.
Ibi biganiro bigamije kujya bitamirwamo impuguke zitandukanye mu by’umuco, abantu bageze mu za bukuru bafasha mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amateka, abahanzi mu ngeri zitandukanye n’abandi benshi.
Ku ikubitiro ubwo iki gikorwa cyatangizwaga cyagaragayemo abantu batandukanye barimo Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli Moshions, Hope Azeda watangije Mashirika Performing Arts and Media Company n’abandi.
Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu uhagarariye u Rwanda muri Singapore, yahawe umwanya akangurira urubyiruko gukomeza kugira umuhate wo kumenya byinshi ku gihugu cyabo niyo baba batarakivukiyemo.
Ati “Nagira ngo nshimire ikipe y’urubyiruko rwateguye uyu mushinga w’ibijyanye no kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amateka y’u Rwanda. Hari abatarabashije kuvukira mu Rwanda ndetse hari n’abaruvukiyemo ariko batarukuriyemo, n’ubwo bimeze gutyo muracyari Abanyarwanda. Ni ingenzi ku rubyiruko nkamwe kumenya amateka n’indangagaciro z’Abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati “Twebwe nka Ambasade y’u Rwanda muri Singapore tubahaye ikaze. Tuzabafasha igihe cyose muzadukenerera.”
Iki gikorwa cyashyizweho akadomo n’umuhanzi Buravan uri mu bakunzwe mu Rwanda no hanze. Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo ‘Bindimo’, Low Key’, ‘This is love’, ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Njye nawe’ n’izindi nyinshi..



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!