00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Undi mwaka uratashye! U Rwanda rugeze he inzira igana mu bihugu bikize?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 December 2025 saa 05:34
Yasuwe :

Mu 2035, u Rwanda rufite intego yo kuzaba rufite ubukungu buciriritse, icyo gihe umuturage warwo azaba yinjiza nibura 4000$ ku mwaka. Ni ukuvuga inshuro nibura enye z’amafaranga umuturage yinjiza muri iki gihe.

Mu 2050, bwo amafaranga Umunyarwanda yinjiza azaba ageze ku bihumbi 12$, nk’ikigero cyirwinjiza mu cyiciro cy’ibihugu bikize cyangwa se biteye imbere.

Kugira ngo ibyo bigerweho, bisaba ko nibura ubukungu bw’u Rwanda buzaza buzamuka ku kigero kitari munsi ya 10 ku mwaka. Hari ingamba nyinshi igihugu gifite zizatuma icyo cyerekezo kigerwaho, gusa hari n’imbogamizi ntizibisikana n’imbogamizi.

Izo zirimo ko u Rwanda ari igihugu kiri ku ntera ya kilometero 1500 kugira ngo kigere ku nyanja. Ibyo bigira ingaruka ikomeye ku bucuruzi, kuko niba igicuruzwa cyakorewe mu Rwanda cyoherejwe mu mahanga, 20% by’igiciro cyacyo, kigendera mu rugendo.

Indi mbogamizi ishingiye ku mubare w’abaturage mu bushobozi bwo guhaha, gusa bitewe n’aho ruherereye, rwagati muri Afurika, ishobora kubyara andi mahirwe kuko ibyakorewe mu Rwanda byagera nibura ku baturage barenga miliyoni 600 bo mu karere, ni ukuvuga binyuze mu miryango nka EAC, COMESA n’indi.

Hashize iminsi u Rwanda rushyira imbaraga muri gahunda ya Made in Rwanda ariko hinjira mu gihugu inganda zikora ibintu bitari bimenyerewe nk’imiti, ibikoresho byo kwa muganga, ibikoresho by’ikoranabuganga n’ibindi.

Icyerekezo gihari ni uko hakorwa ibintu bikenewe ariko bitaremeye cyane ku buryo mu gihe bijyanywe ku isoko, igiciro cy’urugendo cyaba gito ugereranyije n’ibisanzwe.

Ibikorwaremezo, abakozi bashoboye n’uruhare rw’abikorera ni ibintu bitatu bizafasha kugira ngo icyerekezo cyifuzwa kigerweho ndetse intambwe ikomeje guterwa muri buri ngeri. Mu cyerekezo 2020, ibikorwaremezo byari bikenewe mu gihugu, byari ibyo kwifashisha mu buzima bw’ibanze.

Icyo gihe nko gukwirakwiza amashanyarazi byari bigamije kuyageza kuri benshi. Nibura mu myaka ya 2000 iyo gahunda itangira, amashanyarazi yabonwaga na bake barenze gato 10%, uyu munsi, ageze hejuru ya 90%.

Ni kimwe n’amazi, imihanda, amashuri n’ibindi. Ubu iby’ibanze byamaze kugera ku baturage, igikenewe ni ukubigeza kuri bose ku buryo buhamye, kandi bijyanye n’igihe.

Niba ari amashanyarazi, hakabaho kuyongera kugira ngo inganda ziri kubakwa zibashe kubona ahagije.

Kuba u Rwanda rudakora ku nyanja, byatumye rwiga undi muvuno, rutangira kugirana amasezerano n’ibihugu binyuranye ku buryo rugira ubutaka ku byambu, rwajya rwifashisha mu kwakira no kubika ibyo rukura cyangwa rwohereza mu mahanga.

Icyo cyerekezo gikorwa hatekerezwa ingeri zose yaba inzira yo mu kirere, ubutaka n’amazi. Ubu rufite ubutaka mu Misiri ku Nyanja y’Umutuku, rufite ubutaka muri Tanzania ahitwa Isaka ahanyura Gari ya Moshi, rufite ubutaka muri Kenya i Naivasha no muri Djibouti.

Ibyo bizanajyana no kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera ku buryo niba indege itwaye imizigo, izajya ibasha kuyigeza mu gihugu runaka, hakaboneka inzira y’amazi cyangwa se iy’ubutaka ibigeza aho bikenewe.

Nubwo bimeze bityo, ubushobozi bw’Abanyarwanda ni umusingi ukomeye kugira ngo ibyo byose bigerweho.

Andrew Mwenda aherutse kuvuga ko icyerekezo cy’u Rwanda kigomba kujyana no kuzamura ubushobozi bw’abaturage kuko ari kimwe mu mbogamizi igihugu cyagize bitewe n’amateka.

Ati “U Rwanda rufite ikintu cy’ingenzi. Ni ibitekerezo. Birashoboka ko u Rwanda rwaba rufite imbogamizi z’abakozi kugira ngo rushyire mu bikorwa ibitekerezo [...] kuko ikibazo gikomeye rufite ni ubushobozi bw’abantu.”

“Iyo Kagame aza kuba afite abantu bafite ubushobozi nk’ubwo Ruto wo muri Kenya afite, byari kuba itandukaniro.”

Yavuze ko kubera imyigire yahezaga bamwe, byatumye igihugu cyisanga kidafite abantu bashoboye. Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, aherutse kuvuga ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, RPF yari ifte abaganga benshi kurusha abari mu gihugu.

Ati “Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda mu 1994 nta munyamategeko n’umwe rwari rufite. Imiterere y’urwego rw’uburezi yari yubatse ku buryo niba abanyeshuri 10 boherejwe kwiga ubuganga, nyuma y’imyaka itanu, bane ni bo barangije…boherezaga abanyeshuri kwiga icyiciro kimwe mu myaka itanu, ikindi kikazajyaho nyuma.”

Umujyi wa Kigali wo mu 2050 uzaba uteye amabengeza
Igishushanyo Mbonera giteganya ko mu 2050 agace gakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi muri Kigali kagizwe na Muhima, Nyarugenge na Kimicanga ari uku kazaba gateye. Hazashyirwa ibikorwaremezo bifasha mu bucuruzi aho amavugurura azahera Kimicanga (agace kabanza ku ruhande rw’ibumoso ku ifoto) kugeza Nyabugogo (ahari inzu zisa ku murongo ugaragara iburyo ku ifoto)
Imiturirwa iteye muri ubu buryo niyo iteganyijwe muri Kigali ngo izafashe mu bucuruzi
Igishushanyo mbonera cyagiye ahagaragara mu 2013, kigaragaza uburyo umurwa mukuru w’u Rwanda uzagenda uhindurwa gahoro gahoro bijyanye n’ubushobozi bw’igihugu, intego ari uko mu 2040 umujyi uzaba umaze kunoga
Byitezwe ko umujyi wa Kigali uzaba ari umujyi urengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages